Filime “Beyond the Genocide” igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe na Zion Sulaiman Matovu Mukasa, yegukanye igihembo cya filime nziza mu iserukiramuco rya ‘The Impact DOCS’ rimaze imyaka 10 ribera muri Amerika.
Iri serukiramuco ribera cyane cyane kuri internet, rikitabirwa n’abakora ibijyanye na sinema bo mu bihugu birenga 80 ku Isi yose. Filime ya Matovu niyo ya mbere yegukanye igihembo muri iri serukiramuco. Nta gihembo cy’amafaranga yahawe kuko iri serukiramuco atari cyo rishingiyeho, ahubwo rigamije kumenyekanisha abakora filime.
Filime ya Matovu yahawe igihembo cya ‘Award of Merit Special Mention: Documentary Feature’ nka filime mbarankuru nziza, ihigitse izindi zari zihatanye. Ni nacyo gihembo cya mbere mpuzamahanga ihawe kuva yajya hanze muri uyu mwaka.
Matovu yabwiye IGIHE ko kwegukana iki gihembo bidafite icyo bivuze kuri we gusa, ahubwo ari ikintu gikomeye kuri sinema nyarwanda no ku gihugu muri rusange.
Ati “Kwegukana iki gihembo, biratuma ‘Beyond the Genocide’ yongera gusakaza inkuru y’amateka y’u Rwanda n’urugendo rw’ubwiyunge ku rwego mpuzamahanga, bizatuma amateka y’u Rwanda amenyekana ku rwego mpuzamahanga. Ni urwibutso ko filime zituruka mu Rwanda zishobora kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga birebana n’ubumuntu, amahoro n’ubwiyunge.’’
Yakomeje avuga ko kandi ari uguharura inzira ku bandi bakora filime, kugira ngo babe bahatana ku ruhando mpuzamahanga batikandagira.
Iyi filime ya Zion Sulaiman Matovu Mukasa yinjira mu mateka y’u Rwanda, ikibanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’impinduka zabaye mu gihugu hagaragazwa uburyo cyavuye hasi kikaba ikimenyetso cy’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ku Isi.
Uyu musore ubwo yayikoraga yabwiye IGIHE ko iyi filime igaragaramo ubuzima bw’abarokotse Jenoside, Abanyarwanda babayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahamijwe ibyaha bya Jenoside, n’urubyiruko rw’iki gihe.
Abo bose bagaragaza ibihe by’ingenzi by’amateka y’u Rwanda mbere na nyuma, ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigatanga ishusho yerekana impinduka zabaye mu gihugu.
Iyi filime yerekana imbaraga z’ubumwe n’ubwiyunge n’uko inkovu zishobora gukira mugihe abantu basenyeye umugozi umwe mu gusigasira amahoro.
Zion Mukasa nubwo yakoze filime zigera kuri 11, uyu mushinga wa “Beyond the Genocide” niyo filime mbarankuru ya mbere yakoze. Yayifatanyije n’abayobozi ba filime bo muri Uganda na Kenya.
Zion Sulaiman Matovu Mukasa, ni umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 26 wavukiye muri Uganda. Yatangiye urugendo rwa sinema mu 2016.
Mu 2018 nibwo yaje mu Rwanda aho yakoze kuri filime zirimo iyiswe “Dangerous Mom”, “Nailed” , “2020 Series”, “Alisa”, “Injustice” yerekanwe kuri Zacu TV na “Zamani” yagiye hanze mu 2023.
