Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMinisitiri Nduhungirehe na Iwaya w’u Buyapani baganiriye ku bufatanye n’umutekano mu karere

Minisitiri Nduhungirehe na Iwaya w’u Buyapani baganiriye ku bufatanye n’umutekano mu karere

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yaganiriye na mugenzi we w’u Buyapani, Iwaya Takeshi, ku bufatanye bw’ibihugu byombi no ku mahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

 

Iki kiganiro cyabereye mu mujyi wa Tokyo ku wa 21 Kanama 2025, aho Minisitiri Nduhungirehe yagiye kwitabira inama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’u Buyapani na Afurika mu iterambere (TICAD 9).

Minisitiri Nduhungirehe yashimye ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani bushingiye kuri gahunda yagutse ya TICAD, agaragaza ko yifuza ko bwongererwa imbaraga, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu.

Minisitiri Iwaya yashimye intambwe u Rwanda na RDC byateye tariki ya 27 Kamena 2025 yo kugirana amasezerano y’amahoro agamije gukemura amakimbirane bifitanye, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagaragaje ko kugira ngo aya masezerano atange umusaruro yitezweho, impande zombi zikwiye kubahiriza ibyo zemeye. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani yagaragaje ko Iwaya afitiye u Rwanda icyizere.

Iyi Minisiteri yagize iti “Minisitiri Iwaya yanavuze ko kubera ikibazo kiri kuzamba mu karere k’Ibiyaga Bigari, u Buyapani bwahaye imfashanyo impunzi n’abantu bazakiriye binyuze muri PAM, kandi ko bushyigikiye gahunda zigamije amahoro ziyobowe n’akarere.”

Umubano w’u Rwanda watangiye ku mugaragaro ubwo rwabonaga ubwigenge mu 1962, wongererwa imbaraga mu 2005 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho za ambasade mu mirwa mikuru, Tokyo na Kigali.

Uyu mubano ushingira ku bufatanye mu rwego rw’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubufasha tekiniki, ubwikorezi, ingufu, amazi, isuku n’isukura, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’urwa serivisi z’ubumenyi bw’ikirere.

Impande zombi zaganiriye ku bufatanye n’umutekano mu karere

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments