Abagore bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bagaragaza ko kuhagira abagabo babo ari umuco mwiza ushimangira urukundo baba babafitiye.
Ubusanzwe mu Kirwa cya Nkombo usanga abagore baho bakunze kugira umuco wo gukarabya ibirenge abagabo babo cyangwa kubuhagira umubiri wose mu rwego rwo kubereka ko babakunda kandi babubaha.
Ni umuco wa kera ukigaragara muri iki Kirwa, ndetse abagore babikora baganiriye na TV1 bagaragaza ko banezezwa na byo kuko ari ikimenyetso cy’urukundo no kubaha abagabo babo.
Umwe ati “Hari n’ubwo umwoza umubiri wose, iyo akubwiye ngo nubwo bimeze bitya ndumva naniwe ndashaka koga umubiri wose ariko hari nubwo wafata amazi ukamwoza ibirenge. Ubwo iyo atagiye ku kiyaga ngo ajye koga ushobora kumwoza umubiri. Ubwo se nabura kubimukorera? uwo ni umukunzi wanjye sinabura kumwoza umubiri wose.”
Yakomeje ati “Ntabwo ari igikoloni kuko ni byo mama na data bakuriyemo kandi baraducukije, barabitubwiriza nanjye sinabireka. Ubwo nabikuye kuri mama na data.”
Undi yagaragaje ko ari umuco wa kera ariko kuri ubu usanga abato bo batabikozwa.
Ati “Ni ko twabigenzaga ariko abubu bo ntabwo bakibikora.”
Abagabo bozwa n’abagore babo na bo bavuga ko babyishimira kuko ari ikimenyetso cyiza cy’urukundo kuri bo.
Umwe ati “Nanjye Papa apfuye vuba, mama yamwozaga ibirenge mubona. Umugore wanjye na we namuzanye abona mama yoza data ibirenge. Umugore wanjye arabikora rwose. Si rimwe si kabiri, aranyuhagira akanyoza ibirenge.”
Undi ati “Umugore koza umugabo we ni urukundo, baba bakundana, nanjye baranyogeje.”
Umusaza w’imyaka 50 yagaragaje ko umugore we bamaranye igihe akunze kumwoza ibirenge kandi ari ikimenyetso cyiza.
Ati “Nzana umugore wanjye yatangiye kunyoza amaguru, iyo nagiye gusinda nkaza nazubaye arandeba akavuga ngo umugabo yazubaye reka mwoze, akanyambura akanyoza.”
Abagore bo mu Kirwa cya Nkombo usanga ari bo bakora imirimo ivunanye irimo gutwara imizigo no guhinga mu gihe abagabo bakunze gukora akazi ko kuroba.