Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUInkoranyamagambo ya Cambridge yongerewemo amagambo mashya arimo delulu, skibidi, na tradwife

Inkoranyamagambo ya Cambridge yongerewemo amagambo mashya arimo delulu, skibidi, na tradwife

Imbuga nkoranyambaga zirimo tiktok zikomeje kuzana udushya twinshi buri munsi, bitewe no gukoresha magambo mashya abantu bahimba bakayaha ibisobanuro bashaka ‘slang’.

 

Mu 2024, Inkoranyamagambo ya Cambridge yongerewemo amagambo mashya 6000, gusa kuri ubu yamaze kongerwamo amagambo akunze gukoreshwa cyane kuri Tiktok arimo Skibidi,Tradwife ndetse na Delulu.

Bamwe muri twe bamara igihe gito ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko aya magambo yashyizwe mu nkoranyamagambo ikoreshwa ryayo mu nteruro ritumvikana neza.

Inkoranyamagambo ya Cambridge isobanura skibidi nk’ijambo rishobora kugira ibisobanuro bitandukanye, nko kuvuga ko ikintu ari cyiza cyangwa kibi cyangwa rikaba rikoreshwa mu buryo budafite icyo risobanura, nk’urwenya.

Ijambo Skibidi ryaturutse bwa mbere ku muntu wakoze Skibidi Toilet, cyangwa ubwiherero bwa skibidi aho hagiye hakorwa inkuru zishushanyije zasakaye cyane kuri YouTube, zigaragaza imitwe y’abantu isohoka mu bwiherero, mu buryo budasobanutse kandi busekeje.

Ijambi ‘delulu’ yatangiye gukoreshwa mu myaka icumi ishize nk’uburyo bwo kunenga abafana ba K-pop barangwa n’umuco wo gukabya, ariko nyuma iza gukoreshwa mu buryo rusange ku mbuga nkoranyambaga mu gusimbura ijambo ‘delusional’ risobanura kwizera ibintu bidafite ishingiro.

Iri jambo ryatangiye gukoreshwa n’abatari bake ku Isi muri Werurwe 2025, ubwo Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yavugaga interuro igira iti: “they are delulu with no solulu” bivuga kwizera ibitarimo ukuri kandi nta gisubizo kirimo. Mu ijambo ryavugiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko bamwe mu bayoboraga ikiganiro kuri podcast bamusabye kurikoresha.

Umuyobozi ushinzwe gahuda yo kongera amagambo mu nkoranyamagambo ya Cambridge, Colin McIntosh, yavuze ko atari buri gihe amagambo nka skibidi cyangwa delulu ashyirwamo.

Yagize ati “twongeramo amagambo tubona ko azamara igihe kirekire. Umuco ukomoka ku mbuga nkoranyambaga ugenda uhindura ururimi rw’Icyongereza kandi uburyo bikorwamo buratangaje kubibona no kubishakira mu nkoranyamagambo.

‘Tradwife’ na ryo riri mu magambo yashyizwe mu nkoranyamagambo rikaba ari impine ya Traditional wife cyangwa se umugore cyangwa umukobwa urangwa n’imico ya kera rivuga ku guha agaciro umugore n’umukobwa bagifite umuco.

Ururimi ntiruhinduka, gusa gukomeza kogerwamo amagambo mashya ndetse n’amagambo aba yarahinduriwe ibisobanuro bigaragara mu nkoranyamagambo.

Urugero ijambo ‘snackable’ ryahoze risobanura ibiribwa bikurura abantu cyane, ubu risobanura ibikubiyemo ibiri ku mbuga nkoranyambaga ushobora kureba, gusoma mu gihe gito, ku buryo bworoshye.

Ibi bigaragara cyane mu mvugo ‘red flag’ na ‘greenflag’ amagambo asigaye akoreshwa cyane n’abatari bake mu kugaragaza ibyo bakunda cyangwa banga ku bakunzi babo. Bigaragaza ko amwe mu magambo yahawe ibindi bisobanuro.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments