Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUAbafashwa na VUP bagiye kujya bishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Abafashwa na VUP bagiye kujya bishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), cyatangaje ko abagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP bagiye kujya bakira ubufasha bagenerwa na Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu kugabanya ibyatakariraga mu nzira bikadindiza intego ya Leta yo kubafasha kuva mu bukene.

 

Byatangarijwe mu Murenge wa Muganza w’Akarere ka Rusizi, ku wa 26 Kanama 2025, mu gikorwa cyo gusobanurira abafashwa na VUP imikorere y’ikoranabuhanga rya “Telefoni Yanjye, Amafaranga Yanjye” rigiye kujya ryifashishwa mu kubagezaho ubufasha bagenerwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Abagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inkunga y’ingoboka igenerwa abatishoboye bageze mu zabukuru, abakora imirimo y’amaboko n’abakora imirimo y’amaboko yoroheje amafaranga yabo yoherezwaga muri SACCO bakazatonda imirongo bitwaje udutabo kugira ngo babikuze.

François Karegeya uhabwa inkunga y’ingoboka igenewe abageze mu zabukuru yabwiye IGIHE ko kugira ngo amenye ko aya mafaranga yaje byamusabaga kujya kuri SACCO ya Muganza kubaza.

Ati “Twishimiye iri koranabuhanga kuko batubwiye ko amakuru y’uko ayo mafaranga yageze kuri konti tuzajya nyamenya ndi mu rugo”.

Mukakabera Marie, umaze imyaka itatu akora imirimo y’amaboko muri VUP yavuze ko kugira ngo amenye ko bahembwe yakoraga urugendo rw’iminota 30 akajya kuri SACCO kubaza ubuyobozi bwayo cyangwa agategereza ko batanga itangazo.

Ati “Kuba tugiye kujya duhemberwa kuri telefone ni byiza kuko hari igihe twazaga kuri SACCO twaje guhembwa tukahirirwa kubera umurongo munini tugataha nimugoroba”.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere ry’umuturage muri LODA, Maurice Nsabibaruta, yavuze ko bahisemo gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya amafaranga yatakariraga mu nzira kandi agenewe guteza imbere umuturage.

Ati “Iri koranabuhanga rizagabanya wa mwanya bafataga bajya kubikuza kuri SACCO kuko igihe nacyo ni amafaranga, hari n’abategaga bajya kubikuza. Icyo tugamije ni ukugabanya ibigenewe umuturage byatakariraga mu nzira bitamugezeho”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Francine yasabye abaturage kwitabira iri koranabuhanga.

Ati “Icyo dusaba abafatanyabikorwa ba VUP ni abaturage ni uko bagana SACCO basanzwe bahemberwamo, zikabahuriza konti zabo na nimero za telefone ngendanwa, kugira ngo bage babona ubutumwa kuri telefone bubamenyesha ko amafaranga yageze kuri konti”.

Umugenerwabikorwa wa VUP kugira ngo abitse cyangwa abikuze kuri konti ye akoresheje telefone azajya akanda *541# ubundi akurikize amabwiriza.

Mu Rwanda habarurwa abagenerwabikorwa ba VUP, 403 114 barimo barimo 13 979 bo mu Karere ka Rusizi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments