Abanyamategeko bunganira Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema bakorewe ibyaha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateganya gushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ibimenyetso bigaragaza ubugizi bwa nabi bwakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Umwe muri aba banyamategeko, Me Bernard Maingain, yatangaje ko we na bagenzi be bumvise ubuhamya bw’abahoze ari abarwanyi ba FDLR benshi, babasobanurira uburyo uyu mutwe wubakitse nubwo ubutegetsi bwa RDC buvuga ko ugizwe na bake kandi bashaje.
Yagize ati “FDLR ni umutwe wo ku ruhande rwa Leta wifitiye ishuri rya gisirikare, utoza abasirikare, ikabatoza mu bugome ndengakamere, ku buryo abarenga ku mabwiriza bicwa na bagenzi babo. Abo mu bwoko bw’Abahutu batayoboka gahunda ya FDLR na bo baricwa.”
Me Maingain yatangaje ko we na bagenzi be basanze FDLR iterwa inkunga n’ababa mu mahanga kandi ko ikura amafaranga mu bikowa bitandukanye igenzura mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ati “Twasanze uyu mutwe waracengeye mu bavuga ko baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bakamamaza ibyiyumviro bishyigikira imigambi yawo.”
Aba banyamategeko bavuga ko bafite ibimenyetso bigaragaza uburyo abarwanyi ba FDLR bagiye bahabwa amabwiriza yo kwica Abatutsi bose bahuye na bo, kandi kugira ngo uyu mugambi bawurangize, bahawe intwaro nyinshi.
Me Maingain yabishimangiye ati “Ubu dufite ibimenyetso bigaragaza uko abarwanyi ba FDLR bahawe amabwiriza yo kwica Abatutsi bose bahura na bo, kandi mu mezi ya vuba, intwaro zakwirakwijwe muri FDLR kugira ngo ikomeze ibikorwa bya gisirikare.”
Yashimangiye ko muri Mutarama 2025, abarwanyi ba FDLR bari baroherejwe mu mujyi wa Goma mbere y’uko ihuriro AFC/M23 riwufata, asobanura ko abatanze ubuhamya bavuze ko FDLR yashakaga kwinjira mu Rwanda kugira ngo “irangize akazi”.
Me Maingain yatangaje ko we na bagenzi bateganya kohereza ibi bimenyetso muri ICC, mu badipolomate, mu nzego z’ubutasi ndetse no mu bayobozi bo mu karere kugira ngo buri wese amenye ububi bwa FDLR, ingengabitekerezo ufite ndetse n’abawufasha.
Ati “Tuzoherereza ICC ibimenyetso dufite ariko tuzanabimurikira abantu bose barimo abadipolomate, inzego z’ubutasi n’abayobozi mu rwego rwa politiki bo mu karere kugira ngo bose bazamenye ububi bw’uyu mutwe, ingengabitekerezo ufite hamwe n’abawushyigikira barimo bamwe mu basirikare ndetse n’abanyapolitiki bo muri RDC.”
Aba banyamategeko bagaragaje ko bafite gahunda yo kurega FDLR nyuma y’aho tariki ya 27 Kamena, u Rwanda, RDC na Amerika byumvikanye ko uyu mutwe ugomba gusenywa kugira ngo amahoro aboneke.
Kugeza muri Kamena 2025, FDLR yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000. Akenshi bivanga mu baturage no mu yindi mitwe irimo CMC-FDP na APCLS iyo bamenye ko hari gahunda yo kubagabaho ibitero.