Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUZIMAAbagororwa bafite ibibazo by’amaso batangiye guhabwa ubuvuzi bw’umwihariko

Abagororwa bafite ibibazo by’amaso batangiye guhabwa ubuvuzi bw’umwihariko

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, batangiye gutanga ubuvuzi bw’amaso ndetse hanatangwa indorerwamo z’amaso ku bagororwa bari barwaye amaso, mu gikorwa cyo kuvurira hamwe abagera kuri 500 buri munsi.

 

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, kiri kubera mu Igororero rya Nsinda riherereye mu Karere ka Rwamagana. Byitezwe ko kizamara iminsi 10, buri munsi bakazajya bakira abagororwa 500 bavurwe, abandi bahabwe indorerwamo zibafasha kubona neza.

Ubu buvuzi buri gutanga na RCS ku bufatanye n’ibitaro bya Rwamagana ndetse n’umuryango uteganiye kuri Leta wa One Sight EssilorLuxottica Foundation.

Bamwe mu bagororwa bahawe indorerwamo z’amaso ndetse n’abahawe ubuvuzi, bashimiye Leta itabatererana mu Igororero, bavuga ko bitewe n’uburyo bitabwaho, bituma nubwo bakoze ibyaha ariko batibona nk’ibicibwa.

Rucyezankango Jean Baptiste uvuka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, yashimiye ubuyobozi bwa RCS bwabafashije kubona abaganga babitaho mu buryo bw’imwihariko.

Ati “Nubwo ndi mu Igororero ndi mu buzima butihebye kubera ko igihe icyo ari cyo cyose navamo nkasubira mu muryango nkafasha n’abandi kubaka u Rwanda, ndashimira igihugu cyatumye tubona ubwo bufasha bwo kutuvura ku buntu.’’

Ntsinzishyaka Jean Pierre uvuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo we yavuze ko yishimye cyane kuba yahawe indorerwamo z’amaso ku buntu nta kiguzi kandi afungiye gukora ibyaha.

Ati “Nubwo twakoze ibyaha ariko ikigaragara ubuyobozi bw’Igihugu cyacu buracyatwitayeho, budukoreye igikorwa cyiza cy’indashyikirwa ni ubwo gushimirwa, nari mfite ikibazo cy’amaso maranye iminsi, nageragezaga gusoma simbone neza none bampaye indorerwamo z’amaso ku buntu, turishimye cyane.’’

Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo, yavuze ko impamvu bahisemo ko ubu buvuzi buhera ku Igororero rya Rwamagana ari uko hari abantu benshi bari bakeneye ubu buvuzi, yavuze ko kuvurira hamwe abagororwa bituma bisanga mu muryango kandi bakanahabwa ubuvuzi nta kiguzi.

Ati “Ni aha byabereye ariko n’andi magororero birateganyijwe, n’ahandi turateganya ko bizahagera abagororwa bose bakavurwa amaso, uwo basanze akeneye indorerwamo bakazimuha, uwo basanze akeneye umuti bakawumuha hose tuzahagera.’’

Uretse ubuvuzi bw’amaso RCS ivuga ko n’abandi bagororwa bafite ibibazo bitandukanye nk’ubuvuzi bw’ingingo, ubuvuzi bw’amagufa n’izindi ndwara zitandukanye ko basanzwe bitabwaho kandi ko ibi ari ibikorwa bizakomeza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments