Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka, kuko bafite akangononwa ku cyo ayo mafaranga akora, ku buryo hari n’abubaka nta byangomba kugira ngo bakwepe ayo mafaranga.
Ikibazo cy’amafaranga yakwa abaturage bafite ibibanza mu gace kagenewe imiturire (muri site) mu gihe bagiye kubaka, kigaragazwa nk’igiteye inkeke abo baturage.
AbaDepite Mvano Nsabimana Etienne agaragaza ko amafaranga ibihumbi 600 Frw acibwa abaturage bashaka ibyangombwa byo kubaka ashobora kubabera umutwaro, bagahitamo kubaka badafite ibyangombwa.
Bamwe mubo twaganiriye batuye I Gahanga ahakaswe ama site , batubwiye ko imyaka ibaye myinshi, barubatse Kandi iyo mihanda ntikorwe ubu kuhataha bikaba bigotanye , bikaba bibadindiza mu iterambere ndetse hari nabamwe badafite amashanyarazi, amazi. Bakaba basaba ko abadepite babavuganira iki kibazo kigacyemuka kimwe nahandi mugihugu.


