Abaguze amatike y’igitaramo ‘Music in Space’ cyari cyatumiwemo abarimo The Ben na Vampino ariko kikaza gusubikwa bitunguranye, bahumurijwe bizezwa ko hakiri amahirwe ko kizaba.
Umukundwa Joshua uri mu bateguye iki gitaramo cyari giteganyijwe ku wa 23 Kanama 2025, yabwiye IGIHE ko cyasubitswe ku munota wa nyuma kubera uburwayi butunguranye bwafashe Bjorn Vido bafatanyije.
Umukundwa Joshua yavuze ko nyuma y’uko Bjorn Vido yorohewe agasezererwa mu bitaro, yaje kwerekeza iwabo muri Denmark asiga atanze icyizere ko nyuma y’ibyumweru bibiri azaba yamaze gutora agatege bakongera gusubukura uyu mushinga.
Icyakora ku rundi ruhande Umukundwa Joshua ahamya ko binabaye ngombwa ko iki gitaramo kitaba, abari baguze amatike badakwiye kugira impungenge kuko amasezerano bafitanye na sosiyete yagurishaga amatike avuga ko mu gihe igitaramo kitaba ku mpamvu zitunguranye basubiza abantu amafaranga cyane ko baba bafite nimero z’abaguze.
Ati “Dutegereje ko Bjorn Vido amara kongera kugarura agatege tukongera kubyutsa umushinga wacu, ariko ntekereza ko abantu bakwiye kutagira impungenge kuko nubwo igitaramo byarangira kitabaye hari uburyo buri wese waguze itike yasubizwa amafaranga ye nk’uko biri mu masezerano na sosiyete yayagurishaga.”
Iki gitaramo cyari gitegerejwemo abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda nka The Ben, Bushali, Ariel Wayz na Kenny Sol. Abandi bahanzi batumiwemo barimo Boohle, Touchline Truth, Bizizi & Kaygee D’A King na STU bo muri Afurika y’Epfo.
Harimo kandi Abanya-Uganda nka Vampino wamamaye cyane mu myaka myinshi ishize na Sir Kisoro n’abahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Phil Peter na DJ Brianne, mu gihe cyari kuyoborwa na MC Lucky.
