Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOAbaholandi bahiriwe na Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bato i Kigali

Abaholandi bahiriwe na Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bato i Kigali

Abaholandi babiri Arens Megan mu bagore na Michiel Mouris mu bagabo, ni bo begukanye imidali ya Zahabu ya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu basiganwa n’ibihe.

 

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri 2025, u Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi babiri mu bangavu, buri wese ahaguruka wenyine mu bakobwa batarengeje imyaka 19, bakina intera y’ibilometero 18,3.

Masengesho Yvonne yabaye uwa 33 yakoresheje iminota 29 n’amasegonda 43, aho yarushijwe iminota itatu n’amasegonda 55 na Megan Arens watwaye umudali wa Zahabu.

Uwiringiyimana Liliane yabaye uwa 40 mu bakinnyi 47, nyuma yo gukoresha iminota 30 n’amasegonda 58, bivuze ko yarushijwe iminota itanu n’amasegonda 11 n’umukinnyi wa mbere.

Umuholandikazi Arens yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT ya Shampiyona y’Isi, mu bakobwa batarengeje imyaka 19, nyuma yo kuba uwa mbere akoresheje iminota 25 n’amasegonda 47 ku ntera y’ibilometero 18 n’amasegonda atatu.

Umunya-Espagne, Paula Ostiz, yabaye uwa kabiri arushwa amasegonda 35 naho Umunya-Norvege, Oda Aune Gissinger, aba uwa gatatu yasizwe amasegonda 37.

Hakurikiyeho icyiciro cy’ingimbi, aho Byusa Pacifique yahagurutse ari uwa mbere, agera kuri KCC nyuma yo gukoresha iminota 34 n’iminota 34 ku ntera y’ibilometero 22 n’amasegonda atandatu.

Umunyarwanda Ishimwe Brian na we yageze kuri KCC ari uwa munani, aho yakoresheje iminota 34 n’amasegonda 59, arushwa iminota itanu n’amasegonda 27 n’Umuholandi Michiel Mouris wegukanye umudali wa Zahabu.

Mouris yabaye uwa mbere mu isiganwa rya ITT rya Shampiyona y’Isi mu cyiciro cy’abahungu bari munsi y’imyaka 19, akoresheje iminota 29 n’amasegonda arindwi.

Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, uzaba ari umunsi wa kane wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho hazakina amakipe [Time Time Trial- TTT]; abagabo bavanze n’abagore, ku ntera y’ibilometero 41,8.

Michiel Mouris yahize izindi ngimbi muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa n’ibihe
Byusa Pacifique yahagurutse ari uwa mbere mu ngimbi
Arens Megan yari afite ibyishimo bidasanzwe
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments