Iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema ritegurirwa mu Rwanda rya ‘Mashariki African Film Festival’, rigiye kuba ku nshuro ya 11 ndetse nyuma y’imyaka ryari rimaze kuri iyi nshuro rizanyura mu ntara zitandukanye z’igihugu kandi abahatanye bazahembwa ibihembo birimo n’imodoka.
Byatangajwe nyuma y’uko abategura iri serukiramuco bagaragaje urutonde rw’ibyiciro bihataniwemo ibihembo bya ‘Mashariki Awards 2025’, aho abahatanye barenga 160 baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda binyuze muri gahunda izwi nka “Iziwacu Cinema”.
Nyuma y’igihe cyari gishize riba, uyu mwaka ryitezweho gusiga amateka mashya binyuze mu gutanga ibihembo birimo imodoka ebyiri ku mugabo n’umugore bakina filime bakunzwe cyane (People’s Choice Actor & Actress).
Iri serukiramuco rizaba guhera ku wa 22-29 Ugushyingo 2025 i Kigali, aho rizahuza abari muri sinema barimo abakinnyi, abayobora filime, abazikora n’abandi bafite aho bahurira n’uruganda rwa sinema.
Mu byumweru rizamara, hazabamo iminsi itatu yiswe ‘Mashariki Market’ aho hitezwe abahagarariye sinema barenga 500 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Burayi no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Uretse ibihembo, abahatana bazanahabwa amahirwe yo kugera ku mbuga zifasha guteza imbere impano no kuzihuza n’amahirwe yo mu rwego mpuzamahanga, zirimo Mashariki Residence, Mashariki Academy na Mashariki Market (International Content Market).
Umuyobozi w’iri serukiramuco, Trésor Senga, yavuze ko bahisemo gukora amavugurura uyu mwaka muri iri serukiramuco mu rwego rwo gukomeza gutera indi ntambwe no guha agaciro abakora filime mu Rwanda.
Yasobanuye ko imodoka ebyiri zizatangwa, imwe izahabwa umukinnyi wa filime w’mugabo ukunzwe, indi izahabwa umugore nawe ukunzwe.
Uyu muyobozi avuga ko uretse icyiciro cy’abakinnyi ba filime bakunzwe, ibindi byose mu gutoranya abatsinze hazakora Akanama Nkemurampaka. Yavuze ko mu rwego rwo guha bamwe mu baba bari inyuma y’ibikorwa byinshi ariko batazwi bahisemo kongeramo icyiciro cy’abahanga mu ikorwa rya filime (Film Technicians), mu rwego rwo kubazirikana.
Muri iri serukiramuco hazaba amatora yo kuri Internet, ndetse buri wese bitewe n’amafaranga azakoreshwa cyangwa abantu bazakoresha bamutora, azasubizwa 20% y’amafaranga y’abamutoye.
Abakinnyi ba filime kandi bazagera mu turere dutanu tw’igihugu hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa byabo, gukorana ibikorwa by’urukundo n’abaturage, kumurika filime z’abo n’ibindi.
Ibihembo bihataniye mu byiciro 23, birimo abantu 160. Ugereranyije n’umwaka ushize, ibi byiciro byarongewe cyane cyane ku ruhande rw’abantu bagira uruhare mu gukora no gutunganya filime.
Mu bahatanye mu bihembo by’imodoka mu cyiciro cy’abagabo ‘Best Actor (People’s Choice)’ harimo Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge abikesheje filime yise ‘Deceiver’, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya muri ‘Bamenya Series’, Irunga Longin wamamaye nka Tukowote uhatanyemo kubera filime ‘Kaliza wa Kalisa’, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava na Habimana Swedi uzwi nka Soloba uhatanyemo kubera filime ‘The Money’ n’abandi batandukanye.
Ni mu gihe mu cyiciro cya ‘Best Actress (People’s Choice)’ hahatanyemo Mumararungu Joyeuse uzwi nka Micky urimo kubera filime ‘Igihome’, Niyonkuru Aimee uzwi nka Nyambo urimo kubera ‘The Devil’, Dusenge Clenia uzwi nka Madedeli urimo kubera ‘Papa Sava’, Mukasekuru Hadidja uzwi nka Fabiola urimo kubera ‘The Devil’, Uwimpundu Sandrine[Runfonsina] urimo kubera ‘Shuwa Dilu’, Irakoze Ariane Vanessa wamamaye nka Kate cyangwa Maya urimo kubera ‘Hurts Harder’, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y’Ingore urimo kubera ‘Kaliza wa Kalisa’ n’abandi batandukanye.
Amatora yo kuri internet azatangira ku wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025.

