Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOAbakinnyi bane ba APR FC iri kwitegura Pyramids bambaye ’masque’ zirinda amazuru

Abakinnyi bane ba APR FC iri kwitegura Pyramids bambaye ’masque’ zirinda amazuru

Abakinnyi bane ba APR FC ari bo Niyomugabo Claude, Byiringiro Jean Gilbert, Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka bagaragaye mu myitozo bambaye ’masque’ zirinda izuru.

 

Ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, ni bwo APR FC yakomeje imyitozo yitegura umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League izahuriramo na Pyramids yo mu Misiri.

Iyi myitozo yabereye kuri Kigali Pelé Stadium izaberaho n’uyu mukino yagaragayemo abakinnyi bane ba APR FC bafite ibibazo by’amazuru, gusa bose bambaye udukoresho tubafasha kuyarinda.

Abo barimo Niyomugabo Claude wari umaze igihe afite iki kibazo yagiriye muri Tanzania ubwo iyi kipe yari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yitabiriye mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.

Byiringiro Gilbert ukina nka myugariro na we yagize iki kibazo, abandi ni Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert bakina nka ba rutahizamu.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, wahamije ko aba bakinnyi nta kibazo bafite kinini usibye Djibril Ouattara, yemeje ko biteguye guhangana na Pyramids azi neza ko ikomeye.

Ati “Ni ikipe nzi kuko hari abakinnyi bo muri Maroc barimo natoje mbere. Turabizi ko ari ikipe ikomeye ifite irushanwa riheruka, ndetse iheruka no gutwara Igikombe cya FIFA Africa-Asian-Pacific Cup.”

“Ku ruhande rwacu abakinnyi bose biteguye gukina uwo mukino ukomeye, kandi nubwo Ouattara [Djibril] adahari, hari abandi biteguye kwigaragaza ku wa Gatatu. Nidukurikiza ibyo twitoje tuzegukana intsinzi.”

Ruboneka Bosco na Fitina Omborenga batagaragaye ku mukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona y’u Rwanda kubera ibibazo by’uburwayi, na bo bamaze gukira bari gukorana imyitozo n’abandi.

Umukino wa APR FC na Pyramids uteganyijwe kuba tariki ya 1 Ukwakira 2025, saa Munani z’Amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

APR FC ikomeje kwitegura umukino wa Pyramids
Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka bambaye ‘masque’
Niyomugabo Claude yavunikiye izuru muri Tanzania
Byiringiro Gilbert yakoze imyitozo yambaye ‘masque’ imurindira izuru
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments