Ikigo gishinzwe gucunga inyubako za leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (GSA), kigiye gusubiza mu kazi abakozi bari birukanywe binyuze mu rwego rushinzwe kugabanya amafaranga (DOGE) rwayoborwaga na Elon Musk.
Iki kigo cyavuze ko abenshi mu bakozi bacyo bagiye ku bwumvikane bw’uko bazakomeza kwishyurwa mu gihe cy’amezi arindwi. Ibi byatumye gikoresha amafaranga menshi mu kwishyura abakozi badakora, kandi n’aho bakoreraga hagakomeza kwishyurwa.
Chad Becker wahoze akorera iki kigo yavuze ko “nyuma y’aho bagendeye ikigo cyasigaye mu murongo mubi kubera kutagira abakozi bahagije.”
Biteganyijwe ko abakozi bazemera gusubira mu kazi bazatangira gukora tariki ya 6 Ukwakira 2026, bagakomeza imirimo yabo isanzwe.
Si GSA iri gusubiza abakozi bayo mu kazi yonyine kuko ibigo byinshi birimo, Urwego Rushinzwe Imisoro (IRS), Urwego rw’Abakozi, Urwego rwa Parike n’Ibibumbano n’ibindi byose byasabye abakozi babyo kongera gukora.
DOGE yatangiye kugabanya abakozi ba leta muri Werurwe 2025, aho abakozi benshi bahawe amafaranga kugira ngo bikure ku mirimo yabo mbere y’uko babirukana.