Abo mu miryango ifite abayo bashimuswe na Hamas bagifitwe n’uyu mutwe umaze hafi imyaka ibiri mu ntambara na Israel, baragaragaje ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ari we ukomeje gutambamira gahunda zatuma ababo bataha.
Aba banya-Israel kandi batangaje ko Netanyahu ari we ukomeje gutambamira iby’amasezerano yo guhagarika iyi ntambara imaze kugwamo abarenga ibihumbi 64.
Ku wa 7 Ukwakira 2023 ni bwo Hamas yagabye igitero kuri Israel, gihitana abarenga 1200 abandi bagera kuri 250 barashimutwa. Ubu abagera kuri 48 baracyafungiwe muri Gaza.
Iyi miryango igaragaje amarangamutima yayo nyuma y’igihe gito Israel igabye ibitero ku bayobozi ba Hamas bari i Doha muri Qatar. Icyakora uyu mutwe watangaje ko abayobozi bawo bakuru barokotse iki gitero.
Ku wa 13 Nzeri 2025 Netanyahu yavuze ko kwikiza abayobozi ba Hamas bari muri Qatar kwari ugukuraho imbogamizi zituma Abanya-Israel bashimuswe badataha ndetse no guhagarika intambara.
Netanyahu kandi yashinje Hamas gutambamira uburyo bwose bugamije guhagarika intambara.
Icyakora abo muri Israel ntibemeranya na we. Bagaragaza ko umuyobozi wabo ari we kibazo.
Binyuze mu ihuriro rizwi nka ‘The Hostages and Missing Families Forum: Bring Them Home Now’, aba banya-Israel banditse bati “buri gihe iyo iby’amasezerano y’amahoro bigeze, Netanyahu arabizambya.”
Bagaragaje ko ibyo Netanyahu avuga ari inzitwazo zidafite aho zishingiye kuko yananiwe kugarura abo mu miryango yabo bashimuswe.
Bati “Igitero cyagabwe muri Qatar cyagaragaje bidasubirwaho utambamira ibyo kugarura abantu 48 no guhagarika intambara, ni Minisitiri w’Intebe Netanyahu. Igihe kirageze ngo ahagarike inzitwazo zigamije kumugumisha ku butegetsi.”
Bagaragaje ko uku kwinyuza hirya no hino kwa Netanyahu kwatumye abashimuswe 42 bapfa, ndetse abandi bakiriho bari mu byago, bakamushinja kutabiha agaciro.
