Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC) ryagaragarije abanyamadini n’amatorero uko bakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu gukomeza kugeza ivugabutumwa kuri bose.
Kuri uyu wa 28 Kanama 2025 ni bwo RIC yahuguye abayobozi b’amadini n’amatorero ku kumenya neza akamaro ko gukoresha AI, uko yakoreshwa igatanga umusaruro ndetse no kumenya ibibi byayo kugira ngo babashe kungura abayoboke babo biganjemo urubyiruko ubumenyi.
Umuyobozi wa RIC akanaba n’Umwepiskopi Mukuru w’Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, yagaragaje ko AI ishobora gukoreshwa mu ivugabutumwa binyuze mu ngeri zitandukanye nko gukora ubushakashatsi, kunoza inyigisho no kuyitegura ndetse n’ibindi.
Ati “Ubwenge buhangano ni ikintu kiri gukoreshwa cyane muri iki gihe, ni ikintu kidusatiriye, cyinjiye no mu itorero rero abantu ntibajugunya hariya ngo birengagize kuko gifite umumaro cyane. Ikindi kandi kirasa n’aho kiri guhindura imikorere n’ubugingo bwacu.”
Yakomeje ati “Ni igikoresho cyo kwiga no kwigiraho, ni igikoresho cyo gukora ubushakashatsi, gutanga amakuru meza ariko tukongera tugaca n’akarongo tugaragaza ko ari igikoresho gishobora no gukoreshwa nabi. Gishobora gukoreshwa nabi kikonona abana n’urubyiruko, kigatanga amakuru atari yo, rero dukwiye kumenya ibyacyo, tukabisobanukirwa, tukamenya ubwiza bwacyo n’ububi bwacyo kuko ntaho twagihungira.”
Yavuze ko abayobozi b’amadini n’amatorero bakwiye kumva neza ikorabuhanga ry’ubwenge buhangano kugira ngo bafashe abayoboke babo kumenya gukoresha neza AI.
Ati “Ushobora kuyikoresha mu gukora ubushakashatsi kuri Bibiliya no gutegura uburyo bwo kwigisha ijambo ry’Imana ariko natwe tugashyiramo ubwenge bwacu mu rwego rwo gushungura.”
Yavuze ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, amadini n’amatorero akwiye gushyira imbere uburyo bwo kurikoresha kandi neza.
Yagaragaje ko kuri ubu usanga amatorero menshi avuga ubutumwa, ibiganiro byanyuze mu rusengero bikaba byashyirwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, X, Instagram n’izindi kandi bituma bugera kuri benshi mu gihe gito.
Umuyobozi wungirije wa EPR mu Rwanda, Julie Kandema, yavuze ko nk’abayobozi biteguye gukomeza kunoza ikoreshwa rya AI mu byo bakora kandi biteze ko ikoranabuhanga rizarushaho koroshya umurimo w’ivugabutumwa.
Ati “Isi yose iri kugana ku gukoresha AI nk’amadini n’amatorero nayo birakwiye ko agira ubumenyi kuri yo. Ni byiza kumenya uko ikora cyane cyane ko abanyamadini usanga ibintu nk’ibi babyita ibyadutse, bakabibona nabi kandi harimo n’ibyiza byabyo. Rero kuyigiraho amakuru ni ukugira ngo tumenye ngo no mu rwego rw’ivugabutumwa ni gute twayikoresha uko bikwiye.”
Yanavuze ko ishobora kwifashishwa mu gihe cyo kwandika no guhanga indirimbo zifashishwa n’amakorali yo mu matorero atandukanye no gutegura inyigisho zinyuranye.
Inzobere mu by’ikoranabuhanga, Dr. Mwangi Chege, yeretse abayobozi b’amadini n’amatorero ko bakwiye kumenya uburyo bwiza bwo gukoresha AI kuko ishobora kugira umumaro.
Yongeye kwibutsa ariko ko AI ishobora gukoreshwa nk’uburyo bwo guharabika abavugabutumwa binyuze mu guhimba inkuru zitabayeho no kuzirema bityo ko itorero rikwiye kumenya ibyiza n’ibibi byo kuyikoresha.