Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUAbanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa

Abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi 12 ashize abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego zubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.

 

Bikubiye mu butumwa Polisi y’u Rwanda yatambukijwe kuri X ku wa 19 Kanama 2025.

Polisi yasubizaga ibyavuzwe kuri TV1, bikanasangizwa ku mbuga nkoranyambaga zayo aho Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC ndetse n’Umunyamakuru Mutabaruka Angelbert bagaragazaga ko hari abanyamahanga bigize indakoreka mu Rwanda ku buryo bakubita abenegihugu.

KNC yagaragaje ko nk’uko Leta y’u Rwanda ishyira imbere ibikorwa byo guhashya urugomo, gukubita no gukomeretsa bikwiye no gukorwa ku banyamahanga baba mu Rwanda.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko icyo kibazo kizwi kandi inzego zitandukanye zimaze iminsi zigikurikirana.

Yagize iti “Iki kibazo inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zimaze iminsi zigikurikirana kandi cyafatiwe ingamba.”

Yakomeje yerekana ko mu mezi 12 ashize, abantu 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura, mu gihe 64 basubijwe mu bihugu baturukamo.

Polisi yakomeje ishimangira ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda kandi abakora urugomo kimwe n’ibindi byaha bakurikiranwa nta vangura ribayeho.

Yakomeje iti “Turakomeza gukorana n’abayobozi bo muri Ambasade zihagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu rwego rwo kubakangurira kubahiriza amategeko.”

Ibikorwa by’urugomo mu banyamahanga bikunze kuvugwa ku banyeshuri baturuka mu bihugu nka Sudani y’Epfo n’abandi biga mu Rwanda usanga barangwa n’ibikorwa birimo ubusinzi, gukubita cyangwa gukomeretsa ndetse n’ubujura.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafunguye amarembo ku bashaka kukigana baba abaje kugishoramo imari cyangwa abakivomamo ubumenyi.

Urubyiruko rwinshi rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika rukomeje kuyoboka u Rwanda ku bwinshi rushaka kwiga muri Kaminuza zinyuranye ziganjemo izigenga zikorera mu Rwanda.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments