Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUAbanyeshuri barenga ibihumbi 200 batangiye kugaburirwa ibishyimbo byongerewe intungamubiri

Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 batangiye kugaburirwa ibishyimbo byongerewe intungamubiri

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) byakanguriye ibigo by’amashuri gukoresha ibishyimbo byongerewe intungamubiri muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, kuko ibi bishyimbo bikungahaye ku butare na zinc bifasha abana mu mukurire n’imitekerereze.

 

Ibi bigo by’amashuri byasabwe gutangira gukoresha ibi bishyimbo mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira muri Nzeri.

Ibi bishyimbo byongerwamo intungamubiri binyuze mu kubihuza (breeding) n’ibindi bishyimbo bisanzwe bikungahaye ku butare na zinc, bikabyara imbuto na yo ikungahaye ku butare na zinc.

Ibi bishyimbo byatangiye kutangwa ku bigo by’amashuri binyuze muri gahunda y’imyaka itatu kugeza mu 2026 ya SSFI (Sustainable School Feeding Innovations in Kigali). Yatangiye mu 2024. Imaze kugera ku bana 277.566 bo mu bigo by’amashuri 195 byo mu Mujyi wa Kigali.

Raporo yakozwe kuri uyu mushinga yagaragaje ko 73% by’ibigo by’amashuri byamaze gushyiraho imirima izahingwamo ibi bishyimbo.

Impuguke muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri muri MINEDUC, Sam Ngabire, yavuze ko muri iyi gahunda ibigo bimwe byatangiye kubona imbuto z’ibi bishyimbo ndetse byatangiye no gutegura imirima bizahingwamo.

Ati “Ibigo bimwe byatangiye kugerwaho n’iyi gahunda ndetse mu Mujyi wa Kigali yatangiye gukorwa, ku buryo ibigo bimwe byatangiye guhinga ibi bishyimbo mu mirima yabyo.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko iyi gahunda yo guha abana ibishyimbo bikungahaye ku ntungamubiri biri mu murongo mugari wo kugira ibihingwa byiza, bikungahaye ku ntungamubiri, kandi bihingwa mu buhinzi bugezweho.

Ati “ Icyo twibanzeho ni gushaka uburyo bwo kuziba icyuho kiri mu buhinzi kijyanye no kubona imari, kuzamura ubuhinzi bugezweho burimo guhinga ibishyimbo byongerewe intungamubiri, ndetse no gutera ibihingwa bitanga umusaruro mwinshi kandi birwanya indwara.”

Imibare igaragaza ko ibishyimbo biri mu biribwa bikunzwe cyane mu gihugu aho umuntu umwe abarirwa ko akoresha ibilo 34 by’ibishyimbo ku mwaka.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments