Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOAbarenga 900 bitabiriye Social Ride yabanjirije Shampiyona y’Isi y’Amagare

Abarenga 900 bitabiriye Social Ride yabanjirije Shampiyona y’Isi y’Amagare

Abarenga 900 bitabiriye isiganwa ryo kwinezeza rizwi nka Social Ride, ribanziriza Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho bakora ibilometero 15 bazenguruka ibice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

 

Iri siganwa ryo ryakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025, aho hakoreshejwe imihanda izanakoreshwa muri Shampiyona y’Isi.

Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye nka Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe n’abandi benshi.

Nyuma yo gusoza isiganwa, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko yagaragaje ko yishimiye ubwitabire.

Ati “Byari byiza cyane ubwitabire bwari bushimishije haba abana n’abakuru. Aho twazengurutse hose harateguye, harasa neza.”

Yasoje ashishikara abantu kuzitabira ari benshi mu gihe cy’irushanwa.

Ni ku nshuro ya mbere, Shampiyona y’Isi igiye kubera muri Afurika mu nshuro 98 imaze kuba ndetse ni ku ya 12 igiye kubera hanze y’Umugabane w’i Burayi.

Umunsi wa mbere uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025 abakinnyi bazasiganwa n’ibihe, aho bazahagurukira muri BK Arena basoreze kuri Kigali Convention Center. Ni ku nshuro ya mbere kandi iri siganwa rizatangirira mu nzu isakaye.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire bifotozanya na Ganza
Ababyeyi ntibasize abana

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments