Tuesday, October 7, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAAbarenga ibihumbi 67 bahasize ubuzima: Ibyaranze intambara imaze imyaka ibiri muri Gaza

Abarenga ibihumbi 67 bahasize ubuzima: Ibyaranze intambara imaze imyaka ibiri muri Gaza

Hashize imyaka ibiri ingabo za Israel zitangije ibitero simusiga mu ntara ya Gaza muri Palestine, bigamije gusenya umutwe witwaje intwaro wa Hamas. Kugeza uyu munsi, hamaze gupfa abarenga ibihumbi 67, abarenga miliyoni 1,9 barahunze.

 

Ibi bitero byatangiye tariki ya 7 Ukwakira 2025, ubwo Hamas yagabaga igitero gikomeye mu majyepfo ya Israel, ikica abantu barenga 1100, igafata bugwate abandi 250.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ingabo za Israel zimaze gusenya ibikorwa bigera ku bihumbi 193 birimo amavuriro 213 n’amashuri 1.029.

Mu myaka ibiri intambara yo muri Gaza imaze, habaye byinshi. Ibikomeye muri byo ni byo tugiye kubasobanurira.

Gufunga inzira zinyuramo imfashanyo

Nyuma y’igitero cya Hamas, Israel yahigiye ko izaruhuka ari uko umutwe witwaje intwaro uzaba uvuye muri Gaza burundu. Kugira ngo ibyo bigerweho, yarashe ibikorwaremezo birimo amagofora, ifunga n’inzira yatekerezaga ko abarwanyi bawo banyuramo.

Ingaruka icyemezo cya Israel cyagize ni uko abaturage bo muri Gaza bagowe no kubona imfashanyo kuko inzira nyinshi zinyuramo na zo zafunzwe, zaba izo ku butaka, izo mu mazi n’izo mu kirere.

Ibi byatumye muri Gaza hibasirwa n’inzara itarigeze ibaho. Minisiteri y’Ubuzima yo muri iyi ntara igaragaza ko nibura abantu 177 barimo abana 36 bamaze kwicwa n’inzara, kandi ko hari benshi bugarijwe n’ibibazo by’imirire mibi.

Byageze aho abatwara imfashanyo muri Gaza bagorwa no kugera ku baturage

Amasezerano y’agahenge

Ku wa 24 Ugushyingo 2024, Israel na Hamas byagiranye amasezerano y’agahenge ya mbere kugira ngo habeho igikorwa cyo guhererekanya imfungwa zirenga 300 z’Abanya-Palestine n’imbohe 81 z’Abisirayeli.

Aya masezerano yari yagezweho bigizwemo uruhare na Leta Qatar na Misiri nk’abahuza, agomba kumara iminsi ine ndetse aza kongerwa inshuro ebyiri, amara iminsi irindwi.

Ku wa 15 Mutarama 2025, impande zombi zongeye kugirana amasezerano y’agahenge yatumye harekurwa imfungwa zirenga 1700 z’Abanya-Palestsine n’imbohe 33 za Israel.

Muri ayo masezerano kandi, Israel yemeye ko bimwe mu bikorwa by’ubutabazi n’imfashanyo bigera muri Gaza, gusa imiryango y’ubutabazi yagaragaje ko yakomeje kunanizwa.

Ayo masezerano yarangiye ku wa 18 Werurwe 2025 ubwo Israel na Hamas byashinjanyaga kutubahiriza zimwe mu ngingo zari ziyagize.

Ingabo za Israel na Hamas byahanye agahenge ariko ntikamaze igihe kinini

Israel mu rukiko

Leta ya Afurika y’Epfo yajyanye Israel mu rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ), iyishinja gukorera Abanya-Palestine ibyaha bya jenoside, inasaba ko ibitero byayo byahagarara ako kanya.

Muri Mutarama 2024, uru rukiko rwasabye Israel kwirinda kugwa mu byaha bya jenoside, runayisaba korohereza imiryango y’ubutabazi kugira ngo igeze imfashanyo muri Gaza.

Muri Kanama 2025, imiryango mpuzamahanga yatangaje ko muri Gaza hari amapfa gusa ibyo Israel yabiteye utwatsi, isobanura ko ayo ari amakuru adafite ishingiro yaturutse kuri Hamas.

Leta ya Afurika y’Epfo iracyaburana na Israel mu ICJ, iyishinja gukorera jenoside abatuye muri Gaza. Iki kirego cyagize uburemere cyane ubwo itsinda ry’impuguke ryashyizweho n’Akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ryemezaga ko ibikorwa by’iki gihugu bigize ibyaha bya jenoside.

Afurika y’Epfo yareze Israel muri ICJ

Ubwigenge bwa Palestine…

Mu gihe imirwano yo muri Gaza yari ikomeje gufata intera, abayipfiramo baba benshi, abaturage basa n’ababuze aho bahungira, ibihugu byinshi birimo iby’i Burayi byatangiye gushyigikira ko Palestine ibona ubwigenge kuko ari bwo buryo bwakemura burundu aya makimbirane.

Mu Nteko Rusange ya Loni yabaye tariki ya 12 Nzeri 2025, ibihugu 142 byatoye umwanzuro ushyigikira ko Palestine igira ubwigenge, ariko Israel na Amerika byo byarawanze.

U Bwongereza, Canada, Australia, Portugal na Luxembourg biherutse kwemeza ko bifata Palestine nk’igihugu cyigenga, mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo ihagarike ibitero muri Gaza.

Ingingo ibihugu byinshi byemeranyaho ni uko ingabo za Israel zigomba kuva muri Gaza, ariko na Hamas igasenywa kugira ngo Israel yizere ko umutekano wayo utazongera guhungabana.

Ibihugu 142 byashyigikiye ko Palestine yigenga

Urugendo rwo kurangiza intambara

Ibihugu byinshi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Misiri, Leta Zunze ubumwe za Abarabu byashyize imbaraga mu gushaka uburyo iyi ntambara yarangira.

Ku wa 29 Nzeri 2025, Perezida Donald Trump wa Amerika yashyize hanze gahunda yateguye yizera ko yatuma Gaza ibona amahoro, ikagira iterambere rirambye nk’indi mijyi ikomeye yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iyi gahunda igizwe n’ingingo 20 zirimo kugira Gaza intara izira ibikorwa by’iterabwoba, kurekura imfungwa zose hagati y’ibihugu byombi, gukurayo ingabo za Israel no kurambika intwaro kw’abarwanyi ba Hamas.

Nyuma y’ibyo bikorwa, Trump ateganya ko Gaza izayoborwa n’abayobozi bo muri Palestine ariko badafite Leta n’imwe babogamiyeho, inarindwe n’ingabo ziri mu butumwa mpuzamahanga.

Iyi gahunda kugira ngo igerweho, Trump yohereje intumwa mu Misiri kugira ngo zijye mu biganiro ku irekurwa ry’imfungwa z’Abanya-Palestine n’imbohe z’Abisirayeli; intamwe ifungura inzira y’amahoro.

Donald Trump ashaka ko Gaza igira amahoro ariko ntizongere no kuba isoko y’umutekano muke kuri Israel
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments