Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUZIMAAbashakashatsi bemeje imiti ibiri izajya ibanza guhabwa abashaka kugabanya ibiro

Abashakashatsi bemeje imiti ibiri izajya ibanza guhabwa abashaka kugabanya ibiro

Abashakashatsi bibumbiye mu muryango witwa European Association for the Study of Obesity ukora ubushakashatsi ku mubyibuho ukabije, bagaragaje ko imiti ya Wegovy na Mounjaro ari yo ifite ubushobozi bwa mbere mu gufasha abafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu gihe gito.

 

Ni ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa Nature Medicine.

Umuti wa Mounjaro usanzwe ukorwa n’ikigo Eli Lilly cyo muri Amerika, mu gihe Wegovy ukorwa n’uruganda rwo mu Burayi rwitwa Novo Nordisk. Iyo miti yombi yari isanzwe ikoreshwa mu Burayi ku bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ariko yari itaremezwa nk’imiti y’ibanze kuko yatangwaga mu buryo bwo kunganira indi miti.

Iyo miti yombi itangwa mu buryo bw’inshinge, akenshi ifatwa rimwe mu cyumweru. Abo bashakashatsi bagaragaje ko yifitemo ibinyabutabire bishobora gufasha abantu gutakaza ibiro byinshi.

Bagaragaje ko umuti wa Wegovy urimo ikinyabutabire cya Semaglutide, mu gihe uwa Mounjaro urimo Tirzepatide, kandi byose biha iyo miti ubushobozi bwo kugabanya ibiro vuba ku bantu benshi bayikoresha.

Daily Mail yanditse ko Mounjaro ifite ubushobozi bwo kugabanya ibiro by’uwayifashe ku kigero cya 20% mu byumweru 72, mu gihe uwa Wegovy ushobora kugabanyaho 14% by’ibiro by’ufite ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu byumweru nk’ibyo.

Bavuga ko ubwo bushobozi burenze kure ubw’indi miti yari isanzwe ifatwa nk’iya mbere mu guhangana n’umubyibuho ukabije.

Iyo miti kandi ifite ubushobozi bwo guhangana n’izindi ndwara zikunze kujyana n’umubyibuho ukabije, nk’indwara z’umutima ndetse na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Nubwo bimeze bityo ariko iyo miti ntihendutse mu giciro kuko nko mu Bwongereza ku badakoresha ubwishingizi, umuti umwe muri iyo umuntu yafata mu gihe cy’ukwezi ugura amayero 200.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments