Amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyi ngiro akomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko, kuko kugeza ubu ababona akazi bayasoje bageze kuri 71% bavuye kuri 65% mu myaka ishize.
Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro, haba mu gushishikariza abantu kujyamo, kubaka amashuri n’ibindi bifasha mu gutanga ubumenyi bugezweho.
Mu ntangiriro za 2025 Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB) rwagaragaje ko umubare w’abiga ayo masomo wageze kuri 43%, bavuye kuri 31% mu 2022. Intego ni uko ugera kuri 60%.
Cyiza Bruce ni umwe mu banyeshuri bungukiye byuzuye muri iyi gahunda ya leta yo guteza imbere imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro. Ubu akora porogaramu za mudasobwa zifasha mu gucunga umutekano w’ibicuruzwa, akagaragaza ko ubumenyi yakuye mu mashuri y’imyuga bumubeshaho ndetse bukamuha amahirwe ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Nize gukora porogaramu za mudasobwa n’ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga, navanyemo ubumenyi bumfasha guhangana n’ibibazo byugarije Abaturarwanda, Abanyafurika n’Isi muri rusange.”
Mugisha Yannick wiga imyuga mu mashuri yigenga ibijyanye no gutunganya amashusho, amajwi, n’inyandiko mu Karere ka Ruhango yavuze ko icyo yishimira ari uko bahabwa ubwisanzure bwo gukoresha ibikoresho uko bikwiye, ibibafasha kunguka ubumenyi busabwa.
Gahunda yo kohereza abanyeshuri mu mashuri yigenga ni imwe mu ngamba Leta yashyizemo imbaraga, mu rwego rwo kongera umubare w’abiga tekinike, imyuga n’ubumenyi ngiro.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Umukunzi, yavuze ko gahunda yo guteza imbere amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro ikomeje gutanga umusaruro. Yavuze ko mbere kwiga imyuga byafatwaga nk’ubuswa ariko kuri ubu imyumvire igenda ihinduka.
Yagize ati “Urugendo rwa TVET rwatangiye ari nka rya buye ryanzwe n’abubatsi kandi ari ryo rikomeza imfuruka. Umwana wajyaga kubyiga yafatwaga nk’aho yananiwe ibindi, mbese ko yabaye umuswa, gusa imyumvire imaze guhinduka bikagaragarira cyane mu rubyiruko.”
Eng Umukunzi yavuze ko bakomeje kubaka amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro ku buryo ubu habarurwa arenga 600 ndetse buri murenge ukaba ufite iri shuri.
Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, Icyiciro cya Kabiri, NST2, RTB iteganya kubaka amashuri yose hamwe 30 y’icyitegererezo akazarangira atwaye arenga miliyoni 400$.
Ni gahunda yatangiye kuko RTB iherutse gutangiza umushinga wo kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha imyuga n’ubumenyingiro hirya no hino mu gihugu.
Nk’ubu hari umushinga uzarangira utwaye angana na miliyari 188 Frw, aho uzakorera mu turere umunani. Buri shuri rizajya ryuzura ritwaye ari hagati ya miliyoni 6$ na 12$ bitewe na porogaramu zizaba zirimo.
Rimwe rizaba rifite abanyeshuri 600 kandi ryujuje ibipimo mpuzamahanga mu bijyanye n’imyubakire yaryo. Ibikoresho bizaba birimo bizaba bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho uyu munsi.
