Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi iri mu ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe na Leta, bashinjwa gusambanya ku gahato abagore benshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Raporo y’umuryango Amnesty International yasohotse kuri uyu wa 20 Kanama 2025 igaragaza ko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe mu bihe bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Umugore w’imyaka 40 waganiriye n’uyu muryango, yasobanuye ko mu mpera za Werurwe uyu mwaka, yahuye n’abarwanyi 10 ba Wazalendo bari mu modoka, baramuhagarika, bamusaba amafaranga bakoresheje ururimi rw’Igitembo.
Yagize ati “Nari mfite ubwoba. Naravuze nti ‘Mumbabarire, mumbabarire’. Barabyanze. Batandatu banjyanye mu ishyamba, bane basigara mu modoka. Bankuyemo imyenda nyuma yo kugerageza kumvikana na bo. Baranziritse mbere yo kunsambanya. Barankubise, bamfutse umunwa bakoresheje umwenda.”
Uyu mugore yakomeje ati “Ukuboko kwanjye kw’iburyo bakuziritse ku giti, ukw’ibumoso bakuzirika ku kindi. Baramfukamishije ubwo bamfataga ku ngufu. Uwansambanyije yarankubise. Bose uko ari batandatu baransambanyije.”
Yasobanuye ko Wazalendo bamaze kumusambanya, bamutaye aho ngaho, atabarwa n’abantu banyuze aho, bamujyana ku bitaro. Ahamya ko nubwo yahawe ubuvuzi, ubu akaba ajya mu kazi, yumva umubiri we utameze neza kubera uburyo yangijwe.
Undi mugore yatangaje ko yabanaga n’abana be bane mu nkambi iri mu majyepfo ya teritwari ya Masisi. Muri Mutarama 2024, yasubiye mu isambu ye gushaka ibyatunga umuryango we, ahahurira n’abarwanyi batatu bo mu mutwe wa APCLS ukorana na FDLR, bamubwira ko nagerageza kwiruka, bamurasa.
Ati “Baramfashe, bafata icyemezo cyo kunyica. Umwe muri bo yaravuze ati ‘Aho kumwica, ibyiza ni uko twakoresha umubiri we’. Bampiritse hasi, bankuramo imyenda. Ntabwo nari kubyanga [kuko] abana banjye bari kubura nyina na se. Narabyemeye kugira ngo ndinde abana banjye.”
Nyuma yo kumusambanya, nk’uko yabisobanuye, abarwanyi ba APCLS babwiye uyu mugore ko nakora ikosa akavuga ibyamubayeho, nibongera guhura na we bazamwica.
Ati “Icyo mbifuriza ni uko ibyambayeho na bo byababaho. Imana yonyine ni yo izi igihano bazabona.”
Na none muri Kivu y’Amajyaruguru, undi mugore wahawe izina “Safia” ku bw’umutekano we, yagiye mu isambu gusoroma isombe, ahura n’abarwanyi bane akeka ko ari abo muri Nyatura na FDLR bambaye imyenda itose, basa nabi, banywa urumogi.
Yabwiye uyu muryango ati “Bambwiye ko nsubira aho navuye. Barambwira bati ‘Utekereza ko wasubirayo?’ Nagerageje gusubiza, bankubita urushyi. Ntekereza ko bari Nyatura na FDLR. Bavugaga Ikinyarwanda. Banywaga urumogi. Basaga nabi rwose. Bavuze ko nta bagore bafite, bityo ko iyo umugore aje muri uyu murima, bamusambanya.”
“Safia” yasobanuye ko aba barwanyi bamushinje gukorana n’umutwe wa M23, bityo ko bagomba kumusambanya. Ati “Narabarwanyije, ndatabaza ariko nta waje kuntabara. Bambwiye ko ndi gutabaza kugira ngo M23 inyumve. Baravuze bati ‘Ariko nibanakumva, ntacyo badutwara’.”
Yakomeje ati “Banciriyeho imyenda. Babiri bari bafite intwaro. Ubwo barangizaga kunsambanya, nari nambaye ubusa. Narihishe, ntegereza ko hari umuntu waza, akampa akenda ko kwitwikira, nkambara, nkajya mu rugo.”
Uyu mugore yasobanuye ko kuva aho mu mudugudu bamenyeye ko yafashwe ku ngufu, bamugize igicibwa kandi ko n’umugabo we yamutaye kubera ibyamubayeho. Yafashe icyemezo cyo kudasubira ku rusengero bitewe n’isoni.