Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda bwatangaje ko icyapa cyakwirakwiye cyanditseho amagambo asaba abantu kujya mu rusengero rwa ADEPR Kabutare, ruherere mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango biyuhagiye umubiri wose, bugaragaza ko ari bumwe mu buryo busanzwe bukoreshwa mu bukangurambaga bwo gufasha abaturage mu iterambere n’imibereho myiza no kwimakaza isuku n’isukura.
Kuva ku wa 18 Kanama 2025, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane urwa X hacicikanye ifoto y’itangazo ryanditse ku cyapa ryibutsa abakrisito ba ADEPR Kabutare kugira isuku mbere yo kwinjira mu rusengero.
Umukozi ushinzwe Itangazamakuru no Kumenyekanisha Ibikorwa by’Itorero ADEPR mu Rwanda, Ntakirutimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko kiriya ari kimwe mu bikorwa ADEPR ikora hirya no hino mu gihugu bigamije guhindura imyumvire y’abaturage hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yavuze ko ibi bihuje n’icyerekezo cy’itorero cyo guhindura ubuzima bw’umuntu mu buryo bwuzuye ndetse ko bitari hariya mu Ruhango gusa ahubwo biri n’ahandi henshi, nubwo ari ho hafotowe.
Ati “Ntabwo duteza imbere ku gice cy’umwuka gusa, turajwe ishinga nanone n’igice cy’umubiri kugira ngo umuntu w’imbere n’inyuma bose bamere neza. Aha ni ho haza ubu bukangurambaga rero, kandi biri no mu murongo w’igihugu, niba gikangurira abantu kugira isuku no kubaho neza, natwe tuba turi muri uwo murongo kandi ni nabyo Imana ishaka.”
Yakomeje avuga ko ubu bukanguramba bwo kugira isuku bujyana no gutegura indyo yuzuye birimo kwigisha abantu guteka neza binyuze mu gikoni cy’itorero, gukora uturima tw’igikoni tw’intangarugero, guhinga neza barengera ibidukikije hagamijwe kurwanya imirire mibi.
Yagize ati “Tubigisha guhinga neza binyuze mu ishuri ryo mu murima, buriya dufite ababihuguriwe aho bigishwa kwikora ifumbire y’imborera, guhinga batarimagura n’ibindi kuko hari n’ababyize muri Israel badufasha mu guhugura, bigafasha abaturage kubona umusaruro badahinze ubuso bunini.”
Ntakirutimana, yongeyeho ko buriya bukangurambaga buterekejwe muri iki gice kubera ko abahatuye bari bazengerejwe n’umwanda, ahubwo ari isomo risanzwe kuko kwigisha isuku ari uguhozaho, aboneraho no gusaba abakiristo ba ADEPR ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, kurushaho kwimakaza isuku.
