Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAAFC/M23 yashimangiye imiyoborere mishya muri Kivu y’Amajyepfo

AFC/M23 yashimangiye imiyoborere mishya muri Kivu y’Amajyepfo

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo, yagaragaje ko hagiye kubaho impinduka mu miyoborere y’iyo Ntara no mu bice bitandukanye byafashwe n’iryo huriro.

 

Yagaragaje ko iyo miyoborere igamije gufasha umuturage wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubona itandukaniro ry’imiyoborere myiza no kugira uruhare mu bimukorerwa.

Ati “Tugomba gutangira kuyobora igihugu mu buryo butandukanye uhereye ubu, kandi ibi bizakomeza. Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazabona ubwabo uburyo umutungo wa rubanda ucungwa.”

Yakomeje ati “Ibi bizatuma abaturage bose batakiri mu maboko ya guverinoma ya Kinshasa babona uburyo intara zimaze kubohorwa mu maboko y’ubwo butegetsi ziyobowe, kandi bizadufasha kugera kuri byinshi dufite imiyoborere mishya igamije impinduka ku gihugu cyacu.”

Yabigarutseho nyuma y’uko hashize iminsi mike, Abayobozi b’Ihuriro rya AFC/M23 bagiranye inama igamije kunoza imiyoborere mu bice biri mu maboko yaryo ndetse n’uko RDC ikwiye kuyoborwa muri rusange.

Busu yashyizweho muri Kamena 2025, asimbuye Emmanuel Birato Rwihimba uherutse kugirwa Umuyobozi muri AFC/M23 ushinzwe uburezi, igenamigambi ndetse n’ishoramari.

Busu asanzwe ari umushoramari ukomeye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse n’umunyapolitiki. Yabaye umuyobozi wa sosiyete zitandukanye z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yabaye umunyamuryango w’ishyaka AFDC (Alliance des Forces Democratiques du Congo) ryashinzwe na Modeste Bahati Lukwebo wabaye Perezida wa Sena ya RDC kuva mu 2021 kugeza mu 2024.

Mu mwaka ushize, Busu yiyamamarije kuyobora Kivu y’Amajyepfo nk’umukandida wa AFDC, umwanya wegukanywe na Jean-Jacques Purusi Sadiki.

Guverineri Patrick Busu agaragaza ko abaturage b’abanye-Congo nabo bakwiye kumva ku cyanga cy’imiyoborere myiza
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments