Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazindukiye mu mukwabu wo gufata abakekwaho guhungabanya umujyi wa Goma.
Uyu mukwabu wakorewe mu gace ka Kyeshero gahereye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Goma guhera saa saba z’ijoro ryo ku wa 19 Kanama 2025, nyuma y’aho ku mugoroba w’umunsi wabanje humvikanye amasasu.
Amakuru ava i Goma ahamya ko AFC/M23 yafatiye muri Kyeshero abantu benshi barimo abakekwaho gukorana n’ingabo za RDC ndetse n’amabandi yitwaje intwaro.
AFC/M23 igenzura umujyi wa Goma kuva tariki ya 27 Mutarama ubwo yatsindaga ingabo za RDC, Wazalendo, FDLR n’abacancuro b’Abanyaburayi.
Kuva icyo gihe, mu bice bitandukanye by’uyu mujyi, cyane cyane mu burengerazuba bwawo, humvikanye udutsiko tw’abitwaje intwaro bashaka guhungabanya umutekano wawo, barimo abo mu ngabo za Leta, Wazalendo n’amabandi.
Kugira ngo AFC/M23 igarure umutekano n’ituze muri uyu mujyi, yatangiye ibikorwa byo gushakisha intwaro zihishe mu ngo z’abaturage n’abashaka kuwuhungabanya.
Umukwabu waherukaga mu mujyi wa Goma wabaye tariki ya 6 Kanama. Icyo gihe nabwo byavuzwe ko hafashwe abantu benshi bakekwaho ubugizi bwa nabi.