Urukiko Rukuru rwa Pretoria muri Afurika y’Epfo rwategetse ko umurambo wa Dr. Edgar Lungu Chagwa wayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021, woherezwa mu gihugu cye kugira ngo ushyingurweyo.
Uyu mwanzuro wafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Kanama 2025, nyuma y’amezi abiri Dr. Lungu apfiriye mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo, aho yari amaze iminsi ari kwivuriza.
Tariki ya 15 Kamena, umuryango wa Dr. Lungu wari wumvikanye na Leta ya Zambia ko azashyingurwa mu Mujyi wa Lusaka, kandi ko Leta ari yo izayobora ibikorwa byose kuko Lungu yabaye Umukuru w’Igihugu.
Umuryango wa Dr. Lungu wisubiyeho, ufata icyemezo cyo kutohereza umurambo muri Zambia kuko utari wizeye ko Leta izubahiriza ibyo yemeye. Byahishuwe ko Lungu yasize asabye ko Perezida Hakainde Hichilema atazitabira ikiriyo cye.
Mu gihe imyiteguro yo gushyingura Dr. Lungu yari igeze kure, Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwahagaritse uwo muhango wagombaga kubera mu Mujyi wa Johannesburg, mu gihe hari hategerejwe urubanza nyirizina.
Tariki ya 4 Kanama, uru rukiko rwumvise ibisobanuro by’umuryango wa Dr. Lungu na Leta ya Zambia, bishingiye ku cyifuzo cya buri ruhande; gushyingura i Lusaka cyangwa se i Johannesburg.
Nyuma yo kumva impande zombi no gusesengura ibisobanuro zatanze, kuri uyu wa 8 Kanama, uru rukiko rwanzuye ko umurambo wa Dr. Lungu ujyanwa muri Zambia kugira ngo Leta imushyingure mu cyubahiro.
Umucamanza yasobanuye ko gahunda yo gushyingura uwabaye Perezida iteganywa n’itegeko ya Leta ya Zambia, bityo ko icyifuzo cy’umuryango kitagomba kurusha uburemere icya Leta cyo kumushyingura ku irimbi ryagenewe ababaye abakuru b’ibihugu.
Ati “Nubwo uwahoze ari Perezida yasabye kudashyingurwa na Leta, ibyo bigomba kuganzwa n’icyifuzo rusange. Hashingiwe kuri iri hame, urukiko rwanzuye ko Leta ya Zambia yemerewe gushyingura uwahoze ari Perezida wa Zambia.”
Ikiriyo rusange cya Dr. Lungu muri Zambia cyahagaritswe na Perezida Hichilema tariki ya 19 Kamena nyuma y’aho uyu muryango wanze ko umurambo ukurwa muri Afurika y’Epfo. Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko abaturage bataguma mu kiriyo kitarangira.
Nyuma y’aho Leta ya Zambia ihawe uburenganzira bwo gukura umurambo wa Dr. Lungu muri Afurika y’Epfo no kuwushyingura, byitezwe ko itangariza abaturage igihe bizakorerwa.