Guverinoma ya Afurika y’Epfo yimye visa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashaka kwitabira ibiganiro by’amahoro byateguwe n’umuryango wa Thabo Mbeki.
Uyu muryango wateganyije ko ibi biganiro by’amahoro byagombaga guhuza abari mu butegetsi bwa RDC n’ababurwanya, nk’igice kigize inama ngarukamwaka ku mahoro n’umutekano iba kuva kuri uyu wa 3 kugeza ku wa 6 Nzeri 2025.
Mu batumiwe harimo umujyanama mu biro bya Perezida wa RDC, abagize guverinoma y’iki gihugu, Joseph Kabila, Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Delly Sesanga, Seth Kikuni, Jean-Marc Kabund, Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC/M23, Matata Ponyo na Thomas Lubanga uyobora umutwe wa CRP.
Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yanze kohereza abo mu butegetsis bwe, asobanura ko Abanye-Congo badakeneye umuhuza mu biganiro byabo, kandi ko ibiganiro bitegurirwa hanze bigamije kubayobya.
Fayulu na we wagaragaje ko yiteguye gufatanya na Tshisekedi kurwanya umwanzi bahuriyeho nk’Abanye-Congo, yatangaje ko atazajya muri ibi biganiro bitewe n’uko urutonde rwose rw’abazabyitabira rudasobanutse, agaragaza ko Thabo Mbeki akwiye gushyira imbere ibiganiro bizabera i Kinshasa.
Kabund wabaye Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi mbere yo gushwana na Tshisekedi, yatangaje ko Afurika y’Epfo yamwimye visa yo kujya muri ibi biganiro, kandi ko ubutegetsi bw’i Kinshasa ari bwo bwabiteye.
Yagize ati “Leta ya Tshisekedi ihinda umushyitsi imbere y’ukuri! Ku mabwiriza ye, Guverinoma ya Afurika y’Epfo yanyimye visa, bimbuza kwitabira inama mpuzamahanga y’amahoro itegurwa n’umuryango wa Thabo Mbeki. Ni ukuri ko gutanga visa ari igikorwa cy’ubwigenge ariko kuyima utavuga rumwe n’ubutegetsi, bisabwe na Guverinoma y’iki gihugu, ni ukurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.”
Ishyaka LGD rya Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC ryatangaje ko ryari ryiteguye kohereza abarihagararira muri ibi biganiro, ariko ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo yabimye visa n’ibindi byangombwa bikenerwa mu rugendo.
Riti “Nubwo twari dufite ubushake bwo kwitabira ibi biganiro, abaduhagarariye ntabwo babonye visa n’izindi nyandiko z’urugendo nk’uko twari twarabyemeranyijeho. Iki kibazo kiturenze, gituma kujya muri ibi biganiro muri Afurika y’Epfo bidashoboka.”
Jean-Claude Kibala wabaye Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta muri RDC, ku wa 2 Nzeri yafatiwe ku kibuga cy’indege i Kinshasa, ubwo yari agiye muri Afurika y’Epfo kwitabira ibi biganiro. Visa ye yafatiriwe n’abakozi bo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka.
Nangaa aherutse kubwira abanyamakuru ko niba Tshisekedi adashaka kohereza abantu be mu biganiro byateguwe n’umuryango wa Mbeki, abandi Banye-Congo babishaka bo bazajyayo. Yateguje ko azohereza itsinda rinini rya AFC/M23 ariko ntibiramenyekana niba bo batakumiriwe.