Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUKUNGUAgaciro ka Bitcoin katumbagiye, imwe ihagaze 125.000$

Agaciro ka Bitcoin katumbagiye, imwe ihagaze 125.000$

Bitcoin, amafaranga akoreshwa kuri internet, akomeje kuzamuka mu gaciro ku buryo budasanzwe aho kuri iki Cyumweru, ku isoko ryo muri Aziya, agaciro kayo kari ku 125.689$.

 

Ni ubwa mbere iri faranga rigize agaciro kangana gutya kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka ryari munsi 70.000$.

Iri zamuka ryatumye agaciro k’amafaranga abitse muri Bitcoin kangana na miliyari ibihumbi 2,4 z’amadolarki ya Amerika, ibintu bituma Bitcoin ifite agaciro gakomeye kurusha bimwe mu bigo bikomeye ku Isi nka Amazon.

Mu byumweru bitatu bishize gusa, Bitcoin yazamutse mu gaciro ku kigero kiri hejuru ya 35%. Abasesenguzi bavuga ko ikomeje kwitabirwa nk’uburyo bushya bwo kubika amafaranga ntate agaciro, nk’uko byakorwaga kuri zahabu mu bihe byashize.

Ibi biba cyane mu gihe abantu badafitiye icyizere amabanki kuko baba bumva ko bashobora guhomba amafaranga yabo mu gihe kizaza.

Ugereranyije, ubu amagarama 28 ya zahabu ari kugura hafi 2.400$. Uyu mwaka Zahabu yazamutseho 6%, mu gihe Bitcoin yo imaze kugera ku inshuro ebyiri z’agaciro yari ifite mu ntangiriro z’umwaka.

Nubwo bimeze bityo, abahanga mu by’ubukungu bagira inama abantu ko Bitcoin ishobora kugwa vuba kubera impinduka z’isoko. Mu mwaka ushize, yari yaguye igera munsi ya 20.000$ kubera ibibazo byabaye ku bigo bicuruza amafaranga ya “crypto.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments