Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROAmakipe ane agiye guhatanira Igikombe cya Shampiyona ya Billard

Amakipe ane agiye guhatanira Igikombe cya Shampiyona ya Billard

Amakipe ane yo mu Mujyi wa Kigali ari yo Elites, Drums, Snipers na Panafrika agiye guhatanira igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda muri Billard, iri gukinwa ku nshuro ya kabiri.

 

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, ni bwo kuri Mundi Center hasanzwe habera imikino ya Shampiyona ya Billiard hazakinirwa imikino ya ½ ndetse n’uwa nyuma.

Amakipe 15 ni yo yitabiriye iri rushanwa, akaba yari mu matsinda ane y’amakipe ane ndetse n’irindi rimwe ryarimo amakipe atatu. Snipers izakina na Drums, mu gihe Elites izakina na Panafrika.

Muri rushanwa hazahembwa amakipe atatu azahiga andi, aho ikipe ya mbere izahabwa muliyoni 1 Frw, iya kabiri ihabwe ibihumbi 500 Frw, mu gihe iya gatatu izahabwa ibihumbi 300 Frw.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Billard mu Rwanda, hagamijwe kongera ibikorwa bizarifasha kubona ibyangobwa ryasabwe n’Urwego Rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), biryemerera gukorera mu Rwanda ndetse no kwemerwa na Minisiteri ya Siporo.

Ubwo iri rushanwa riheruka gukinwa, Ikipe ya Drums ni yo yegukanye iri rushanwa itsinze Snipers ku mukino wa nyuma.

Ishyirahamwe rya Billiard mu Rwanda riri gutegura amarushanwa arifasha kongera ibikorwa byo gushaka ibyangombwa yasabwe na RGB
Amakipe 15 ni yo yakinnye imikino y’amatsinda ya Shampiyona y’u Rwanda ya Billiard
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments