Irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda 2026, riteganyijwe tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.
Iri rushanwa rizakinwa ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga n’iya 29 muri rusange kuko ryatangiye gukinwa mu 1988.
Ni ku nshuro ya munani rizaba ribaye riri ku rwego rwa 2,1, aho ryitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye y’Isi.
Iri siganwa kandi niryo rya mbere rizakinwa kuva Kigali yakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabaye muri Nzeri 2025.
Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies, ni we wegukanye Tour du Rwanda mu 2025, mu gihe Umunyarwanda wahize abandi ari Masengesho Vainqueur ukinira Team Rwanda wabaye uwa karindwi.


