Mbere y’iminsi ibiri ngo igitaramo ‘Friends of Amstel’ kibere muri ‘Zaria Court’, amatike agera kuri 2500 yo kucyinjiramo yari yashyizwe ku isoko yamaze gushira ku isoko.
Abari gushaka kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo ‘Friends of Amstel’ bakomeje kubogoza nyuma yo gushaka kuyagurira ku rubuga rwashyizweho ariko bagasanga yashize kuva mu gitondo cyo ku wa 16 Ukwakira2025.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yari ari kugura ibihumbi 30 Frw, ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 60 Frw ariko yose yamaze gushira ku isoko.
Iki gitaramo gitegerejwemo abahanzi barimo Bien, Bruce Melodie, Kivumbi King na Mike Kayihura bazaba bafatanya n’abahanga mu kuvanga imiziki nka Dope Caesar, DJ Marnaud na DJ Toxxyk.
Ku rundi ruhande ariko, ibitaramo ‘Friends of Amstel’ agiye gucurangamo ni ku nshuro ya gatatu bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’icyabaye mu 2023 cyari cyatumiwemo John Drille naho igiheruka mu 2024 kikaba cyari cyatumiwemo Bnxn Buju.Byitezwe ko ku wa 18 Ukwakira 2025 muri Zaria Court hazaba habera iki gitaramo nyuma y’uko amatike yose ashize ku isoko mbere y’iminsi ibiri ngo kibe.









