Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yanenze ibihugu bigize akanama kawo gashinzwe umutekano byaguye mu mutego w’ibihuha bikwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubu butumwa yabutanze ku wa 22 Kanama 2025, nyuma y’aho ibi bihugu bihaye ishingiro raporo z’imiryango irimo Human Rights Watch zishinja abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 kwica abasivili 140 muri teritwari ya Rutshuru “biganjemo Abahutu”, “bifatanyije n’ingabo z’u Rwanda” muri Nyakanga 2025.
Ambasaderi Ngoga yibukije abahagarariye ibi bihugu ko mbere y’uko HRW ishinja M23 n’ingabo z’u Rwanda kwica abasivili 140, muri Nyakanga 2025 hari hatangajwe indi raporo y’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ivuga ko muri Rutshuru hiciwe 319 n’indi yavugaga ko hishwe 169.
Ati “Iperereza ritabogamye kandi ryigenga ryonyine ni ryo ryaha aka kanama amakuru yizewe yo gushingiraho. Ibi ntibigamije gutesha agaciro imiyoboro yo gutangarizamo raporo y’inzego za Loni, ahubwo ni uguharanira ukwizerwa kw’izi nzego.”
Ambasaderi Ngoga yasobanuye ko uburyo raporo z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zirebana na RDC zitangazwa burimo kurobanura ibijyanye n’inyungu za bamwe, bityo ko kuzemeza bisaba kubanza kuzigenzura.
Yagize ati “Duhangayikishijwe n’uburyo bumaze igihe kirekire bwo gutangaza amakuru atoranyije arebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC, aho inzirakarengane zigirwa abagizi ba nabi, abagizi ba nabi bakagirwa inzirakarengane.”
Yagaragaje ko ibiro bihuriweho bya Loni bishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC, BCNUDH, byagaragaje ibyaha bishinja AFC/M23 ariko byirengagiza kenshi ubwicanyi bwakorewe muri Minembwe no mu bindi bice, bikozwe n’imitwe y’ingabo ishyigikiwe na Leta ya RDC.
Ati “Ubwo numvaga ubutumwa bwatanzwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu muri iki cyumba, nabonye ko ubu buryo bwateguwe bwo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma bufite ingaruka zirenze izo twatekerezaga.”
HRW yatangaje ko amakuru akubiye muri raporo yayo yayakuye mu biganiro bya telefoni yagiranye n’abantu 25 barimo impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abasirikare, kandi ko hari n’amashusho yafashwe hifashishijwe icyogajuru.
Ambasaderi Ngoga yabajije intumwa z’ibihugu bigize aka kanama zemeje ko abiganjemo Abahutu koko biciwe muri Rutshuru niba ibiganiro bya telefoni n’amashusho yafashwe n’icyogajuru bishobora gutandukanya ubwoko bw’abantu.
Yagize ati “Muri iki cyumba hari ingero z’ubwoko bw’abo bivugwa ko ari inzirakarengane. Raporo ivuga ko amakuru yatangiwe kuri telefoni n’icyogajuru. Ese isuzuma ry’ubwoko na ryo ryakozwe na telefoni n’icyogajuru? Akanama kari kugwa mu mutego w’ingengabitekerezo yo guhindura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC icy’amoko.”
Uyu mudipolomate yagaragaje ko gukora isuzuma kugira ngo amakuru y’impamo amenyekane atari ikintu cyagora ibihugu bigize aka kanama, kandi ko niba bititeguye kubikora, bikwiye gusaba urwego rwa Loni rwatangaje raporo muri Nyakanga 2025 ko rwakwikosora.
Yasobanuye kandi ko izi raporo zitatangajwe by’impanuka, kuko ibi bihe ari ingenzi cyane bitewe n’uko impande zombi, AFC/M23 na Leta ya RDC, byitegura gusubukura ibiganiro by’amahoro biyoborwa na Qatar, hakaba hari n’imyiteguro yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR hashingiwe ku masezerano ya Washington yasinywe n’u Rwanda na RDC.
Ati “Si impanuka ko ubu bukangurambaga buje mu bihe bikomeye bya politiki. Mu gihe impande zitegura gusubira mu biganiro i Doha, zikaba zitangiye kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington arimo gusenya FDLR ishyigikiwe na Leta ya RDC. Uyu mutwe uracyari ku isonga mu guteza amakimbirane, ubugizi bwa nabi no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu burasirazuba bwa RDC.”
Yagaragaje ko hari intumwa nyinshi z’ibihugu bigize aka kanama zavuze ngo “M23 ishyigikiwe n’u Rwanda”, ariko zirengagiza nkana ko FDLR ishyigikiwe na Leta ya RDC kandi ko ikomeje ibikorwa, atari uko badafite ibimenyetso bibyerekeyeho.
Ati “Mwabuze ibimenyetso no muri raporo zanyu ko Leta ya Kinshasa ifasha FDLR? Kubera iki mudashaka kubigaragaza uko biri? Mureke mbibutse FDLR icyo ari cyo. Ikomoka ku bantu bicaga abantu ibihumbi 10 buri munsi mu 1994 ubwo mwatoraga umwanzuro wa 9012 wo gukura ingabo za Loni mu Rwanda.”
Yibukije aka kanama ko ari ko katoye undi mwanzuro wa 9929 uha abashinze FDLR inzira itekanye yo kunyuramo muri Zone Turquoise, bahungira mu burasirazuba bwa RDC, abasobanurira ko abo ari bo bakomeje umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Ambasaderi Ngoga yatangaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’uburyo ingabo za RDC, Wazalendo na FDLR bikomeje kurenga ku mwanzuro wo guhagarika imirwano, Leta ya RDC ikaba ikomeje kwitegura intambara mu gihe gahunda z’amahoro ziyobowe na Qatar n’abandi bafatanyabikorwa bikomeje gahunda z’amahoro.
Yasobanuye kandi ko nyuma y’inama ya mbere y’urwego ruhuriweho rushinzwe umutekano, JSCM, yabereye muri Ethiopia tariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2025, Leta ya RDC yagombaga gutangira ibikorwa byo gusenya FDLR ariko ko itarabikora, ariko ko rugifite icyizere ko izabikora.
Ambasaderi Ngoga yamenyesheje akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibirureba biteganywa n’amasezerano rwagiranye na RDC, i Washington tariki ya 27 Kamena.