Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUAmbasaderi Ngoga yasabye Loni kutavangira amasezerano y’u Rwanda na RDC

Ambasaderi Ngoga yasabye Loni kutavangira amasezerano y’u Rwanda na RDC

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yasabye ibihugu bigize akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano kwirinda kuvangira iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Ubwo ibihugu bigize aka kanama byaganiraga ku mutekano mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari ku wa 13 Ukwakira 2025, Ambasaderi Ngoga yavuze ko bigaragara ko bimwe muri byo bifite amakuru adahagije cyangwa atari yo ku ntambwe zimaze guterwa hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye na RDC, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yasabye Ambasaderi wa Amerika muri Loni ko yasobanurira abahagarariye ibihugu bigize aka kanama ku ntambwe zimaze guterwa hashingiwe ku masezerano ya Washington, kugira ngo impande zombi zihurize ku buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane yo mu karere.

Yagize ati “Repubulika y’u Rwanda na RDC twumvikanye uko twakemura ibyo tutumvikanaho. Kandi dusabye aka kanama gushyigikira iyo gahunda. U Rwanda ruzubahiriza ibyo rwiyemeje binyuze muri gahunda y’amasezerano ya Washington kandi tuzakomeza gushyigikira gahunda ya Doha.”

Ambasaderi Ngoga yashimye uruhare rwa Leta ya Qatar n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu guharanira amahoro mu karere, amenyesha akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko kadakwiye kuvangira gahunda y’amahoro mu rwego rwo kwirinda ko ikibazo cyakomera kurushaho.

Ati “Dushaka umusanzu w’aka kanama. Tunashaka ko muduha amahirwe kugira ngo twubahirize aya masezerano uko yakabaye, kandi no kwirinda kwitwara mu buryo bwatuma iyi gahunda igorana cyangwa hakagira ibyirengagizwa. Igikenewe ni uguhuza.”

Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono tariki ya 27 Kamena 2025. Zimwe mu ngingo nyamukuru ziyagize ni ugusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

U Rwanda na RDC byemeranyije ko bizifatanya mu bikorwa byo gucyura impunzi zifuza gutaha, kandi ko bizagirana amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu, yitezweho kugirira akamaro Abanye-Congo, Abanyarwanda n’abandi bo mu karere.

Igisirikare cya RDC giherutse gusaba abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro, bakishyikiriza Leta cyangwa se ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MONUSCO), abatazabyubahiriza bakazagabwaho ibitero nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Washington.

Mu gihe ibikorwa byo gusenya FDLR byatangira, ni bwo u Rwanda ruzatangira gukuraho ingamba z’ubwirinzi; kandi ibi byombi bizagenzurwa n’urwego ruhuriweho rushinzwe umutekano rwashyiriweho i Washington (JSCM).

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments