Abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari gutekereza ku mugambi wo kugaba igitero muri Venezuela mu rwego rwo gusenya ibikorwaremezo byifashishwa mu gutunganya ibiyobyabwenge byerekezwa muri icyo gihugu.
Amerika imaze kurasa ubwato butatu ivuga ko buba butwaye ibiyobyabwenge bivanwa muri Venezuela byerekeza muri icyo gihugu. Abantu 17 baguye muri ibyo bitero.
Kuri iyi nshuro, Amerika iri gusuzuma uburyo ishobora kugaba igitero cyifashisha drones, gishobora kugabwa kuri za laboratwari zifashishwa mu gutunganya ibiyobyabwenge byerekezwa muri Amerika.
Amerika kandi ishinja Leta ya Venezuela gushyigikira ibyo bikorwa, icyakora Perezida w’icyo gihugu, Nicholas Maduro yakunze kubihakana, akavuga ko ibyo Amerika iri gukora biri mu mugambi karundura ifite wo gushaka kumukura ku butegetsi.
Bmwe mu bayobozi ba Amerika bavuga ko kuba ubwato bwoherejwe hafi ya Venezuela butarakanze uwo muyobozi ngo ahagarike ibikorwa byo gutera inkunga ikorwa ry’ibiyobyabwenge, ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma bifuza gutegura igitero cya drones.
Umwe mu baganiriye na NBC yagize ati “Trump yiteguye gukoresha ubushobozi bwa Amerika mu guhagarika ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika ndetse abagira uruhare muri ibyo bikorwa byose bakagezwa imbere y’ubutabera.”