Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAAmerika mu nzira zitegeka ibihugu bigize G7 gukoresha imitungo y’u Burusiya yafatiriwe

Amerika mu nzira zitegeka ibihugu bigize G7 gukoresha imitungo y’u Burusiya yafatiriwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gushyira igitutu ku bihugu bigize umuryango w’ibihugu bikize ku Isi, G7, gushyiraho amategeko abemerera gufatira amafaranga n’umutungo w’u Burusiya no kuwoherereza igihugu cya Ukraine aho gukomeza kuwufatira utabyazwa umusaruro.

 

Kuva u Burusiya bwatangiza intambara muri Ukraine muri Gashyantare 2022, ibihugu by’i Burengerazuba byahise bifatira ibihano iki gihugu byo gufatira umutungo wacyo ufite agaciro kangana na miliyari 300$, miliyari 200$ zafatiriwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi.

Ibihugu by’i Burengerazuba bigaragaza ko byiteguye kubyaza umusaruro iyi mitungo y’u Burusiya yafatiriwe bikayikoresha bifasha Ukraine mu ntambara irimo.

G7 ishobora gukoresha inyungu zikomoka kuri ayo mafaranga y’u Burusiya yafatiriwe, bakazayahamo inkunga Ukraine igera kuri miliyari 50$, ndetse ku rundi ruhande EU na yo yemereye iki gihugu agera kuri miliyari 21$ yo gukomeza kwifashisha mu guhangana n’u Burusiya bamaze igihe bahanganye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments