Umuyobozi w’Ikigega cy’Ishoramari cy’u Burusiya, Kirill Dmitriev, yatangaje ko hashobora kubakwa umuhanda wo munsi y’inyanja uhuza u Burusiya na Amerika, bikazoroshya ibikorwa b’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Kirill Dmitriev yabitangaje mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 17 Ukwakira 2025.
Yavuze ko iyi nzira yo munsi y’amazi ihuza agace ka Siberia mu Burusiya na Alaska muri Amerika, izaba ireshya na kilometero 112, imirimo yo kubaka ikazashyirwa mu bikorwa n’ikigo cyitwa The Boring Company cya Elon Musk.
Al Jazeera yanditse ko Trump yigeze kubaza Perezida Zelenkyy wa Ukraine icyo atekereza kuri uyu mushinga wo kubaka muhanda wo munsi y’inyanja uhuza Amerika n’u Burusiya undi asubiza ko atabyishimiye.
Kirill Dmitriev yifuza ko Amerika yifatanya n’u Burusiya n’u Bushinwa mu mishinga bafite muri Arctic, ijyanye no gucukura ibikomoka kuri peteroli.
Ati “U Burusiya buhanze amaso amahirwe ari mu mishinga ihuriweho hagati y’u Bushinwa, u Burusiya na Amerika, harimo n’iyo mu gace ka Arctic, harimo n’iyerekeye ingufu.”
Dmitriev yahamije ko uyu mushinga wubatswe waba ari ikimenyetso cy’ubumwe.
Ati “Tekereza guhuza Amerika n’u Burusiya, Amerika y’Amajyepfo, Afurika, u Burayi na Aziya.”
Uyu mugabo yavuze ko igitekerezo cyo kubaka uyu muhanda wo munsi y’inyanja cyavuye mu kiganiro cy’amasaha abiri Trump yagiranye na Putin ku wa 16 Ukwakira 2025, ubwo bemeranyaga ko bazagirana ibiganiro i Budapest muri Hongrie mu byumweru bibiri biri imbere.


