Ministeri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse by’agateganyo bimwe mu bihano icyo gihugu cyari cyarafatiye u Burusiya mu rwego rwo kugira ngo ibiganiro biteganyijwe bizahuza Donald Trump na Vladimir Putin, bizabe mu mwuka mwiza nta nkomyi.
Ku wa 13 Kanama ni bwo Ibiro bishinzwe Igenzura ry’Ibihano by’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari (OFAC) byatanze uruhushya rw’igihe gito rwemerera kwinjiza ibikorwa bimwe by’ubucuruzi byari byarakumiriwe kubera ibihano byishwe “Ibihano ku bikorwa bibi by’u Burusiya ku rwego mpuzamahanga” n’ibyiswe “Amategeko y’Ibihano bijyanye na Ukraine n’u Burusiya”.
Uku gukomorerwa ntikureba gufungura cyangwa kurekura umutungo uwo ari wo wose w’u Burusiya wafatiriwe. bikaba bizashyirwa mu bikorwa kugeza ku ya 20 Kanama, kandi bigakora gusa ku bikorwa by’ubucuruzi bikenewe mu gutegura inama y’amateka izahuza Trump na Putin muri Alaska.