Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwimye Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, uruhushya rwo kujya i New York kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe mu kwezi gutaha.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yashinje Abbas n’abandi bagize Leta ye gutesha agaciro gahunda z’amahoro, bifashishije ubukangurambaga busaba ibihugu gushyigikira ubwigenge bwa Palestine.
Rubio yasobanuye ko Ambasaderi wa Palestine muri Loni, Riyadh Mansour, we yemerewe kwitabira Inteko Rusange n’inama ziyishamikiyeho hashingiwe ku masezerano Amerika yagiranye n’uyu muryango.
Amasezerano Amerika yagiranye na Loni mu 1947 yemeza ko nta muyobozi w’igihugu cyangwa ugihagarariye ukwiye gukumirwa i New York mu bikorwa by’uyu muryango.
Ibiro bya Perezida Abbas byatangaje ko kumubuza kujya i New York binyuranyije n’aya masezerano n’itegeko mpuzamahanga, byibutsa Amerika ko Palestine ari indorerezi ihoraho ya Loni nk’uko byemejwe n’Inteko Rusange mu 2012.
Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric, yatangaje ko uyu muryango uteganya kuganira n’ubutegetsi bwa Amerika kugira ngo bikemure iki kibazo, kuko amasezerano yemerera Perezida wa Palestine kwitabira Inteko Rusange.
Dujarric yagize ati “Ni ngombwa ko abanyamuryango bose, indorerezi zihoraho, bashobora guhagararirwa, cyane muri iyi dosiye, nk’uko tubizi ubwo u Bufaransa na Arabie Saoudite bizaba biyoboye inama y’igisubizo cya Leta ebyiri izaba mu ntangiriro y’Inteko Rusange.”
U Bufaransa, u Bwongereza, Canada na Australia byatangaje ku mugaragaro ko ubwo Inteko Rusange ya Loni izaba iteranye, bizashyigikira ko Palestine iba igihugu cyigenga, bishimangira ko ari byo byakemura amakimbirane y’igihe kirekire ifitanye na Israel.