Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAAmerika yemeye ko intambara yo muri Gaza yangije isura ya Israel ku...

Amerika yemeye ko intambara yo muri Gaza yangije isura ya Israel ku rwego mpuzamahanga

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yavuze ko intambara ikomeje kubera muri Gaza yangije isura ya Israel mu mahanga.

 

Rubio yabivuze nyuma yo kugera ku bwumvikane na Hamas ku guhererekanya imfungwa, gahunda yashyigikiwe na Perezida w’Amerika, Donald Trump.

Mu kiganiro yagiranye CBS ku Cyumweru, Rubio yagize ati “N’ubwo umuntu yaba abyemera cyangwa atabyemera, twabonye ibihugu nk’u Bwongereza, Australia, Canada n’ibindi bigaragaza ko bishyigikiye cyangwa byiteguye gushyigikira Leta ya Palestine. Na hano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwacu, hari bamwe batangiye kunenga Israel.”

Yakomeje avuga ko Perezida Trump ashaka kwerekana ko “niba wumva ibyo Israel ikora byari bikwiye cyangwa bitari byo, ntushobora kwirengagiza ingaruka ibi bimaze kugira ku isura y’iki gihugu ku rwego rw’isi.”

Imibare itangazwa n’inzego z’ubuzima muri Gaza igaragaza ko abamaze kuhicirwa kuva mu Ukwakira 2023 barenze 67,000.

Rubio yagaragaje icyizere ko ibitero bizahagarara nibamara kumvikana neza ku bijyanye no guhererekanya imfungwa.

Ati “Nimara kwemeranya ku buryo imfungwa zizatangwamo, birumvikana ko nta buryo bwo kurekura imfungwa hagati y’ibitero, bityo ibitero bigomba guhagarara.”

Hamas yemeye kurekura ingwate zose zasigaye mu buryo bwo guhererekanya imfungwa za Palestine, ariko iracyanga gushyira intwaro hasi.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kugeza ubu yanze gutangaza igihe cyangwa uburyo ingabo za Israel zava burundu muri Gaza, bikomeza gutera impungenge mu bihugu by’inshuti za Israel n’abasaba ko intambara yarangira vuba.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments