Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAAmerika yohereje ubwato butatu bw’intambara hafi ya Venezuela

Amerika yohereje ubwato butatu bw’intambara hafi ya Venezuela

Perezida wa Amerika Donald Trump yafashe icyemezo cyo kohereza ubwato butatu bw’intambara hafi y’inkengero za Venezuela mu rwego rwo guhashya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

 

Trump yabitangaje ku wa 20 Kanama 2025. Bitangajwe mu gihe umwuka mubi w’ibi bihugu ukomeje kwiyongera.

Nubwo Amerika na Venezuala bimaze imyaka myinshi bidacana uwaka, gushyira ingabo hafi ya Venezuela byakozwe mu gihe Trump ari gukaza igitutu kuri mugenzi we wa Venezuela Nicolas Maduro.

Nk’ubu Trump yakubye kabiri igihembo cy’uzagaragaza ko Maduro acuruza ibiyobyabwenge, kigera kuri miliyoni 50 Frw.

Kuri iyi nshuro yohereje ubwato butatu bw’intambara hafi y’amazi magari akikije Venezuela, agamije gukumira ibyo yise ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Ubutegetsi bwa Trump buteganya kandi kohereza abasirikare 4000 bo mu ngabo zirwanira mu mazi muri iki gice cya Caraïbes hafi y’inkengero za Venezuela.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Karoline Leavitt, yavuze ko Donald Trump azakoresha ibishoboka byose kugira ngo abuze ibiyobyabwenge kwinjira muri Amerika.

Nyuma yo kunenga ibyo kumufata no kumugenza hashowe akayabo, Perezida Madulo yavuze ko yashyizeho abasirikare n’abandi bagabo barenga miliyoni 4,5 bo kurinda ubusugire bwa Venezuela.

Amerika ntiyemera intsinzi ya Nicolas Maduro mu matora aheruka ya Perezida muri Venezuela, ikavuga ko yarimo uburiganya. Imushinja kandi gukorana n’imitwe icuruza ibiyobyabwenge.

Umubano hagati y’ibi bihugu wazambye ku ngoma ya Hugo Chávez wayoboye Venezuela hagati ya 1999 na 2013.

Ku bwa Chávez iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo cyubatse umubano ukomeye n’ibihugu bitacanaga uwaka na Amerika birimo u Bushinwa, Cuba, u Burusiya Iran n’ibindi.

Amerika ishinja Venezuela kutimakaza ihame rya demokarasi, gupfukirana ubwisanzure bw’itangazamakuru, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Chávez akimara gupfa yakorewe mu ngata na Nicolás Maduro mu 2013 kugeza uyu munsi Amerika na Venezuela ni nk’agaca n’inkoko.

Mu 2018, Amerika hamwe n’ibindi bihugu byinshi byanze kwemera amatora ya Maduro bavuga ko yabayemo uburiganya.

Amerika yahisemo gushyigikira umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Juan Guaidó, nka Perezida w’Inzibacyuho wa Venezuela.

Amerika yashyizeho Venezuela ibihano bikomeye ku bukungu kugira ngo iteshe umutwe ubutegetsi bwa Maduro.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments