Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAAndrej Babis wabaye Minisitiri w’Intebe wa Tchèque yakubiswe inkoni y’icyuma mu mutwe

Andrej Babis wabaye Minisitiri w’Intebe wa Tchèque yakubiswe inkoni y’icyuma mu mutwe

Andrej Babis wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Tchèque yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa inkoni mu mutwe ubwo yari mu bikorwa byo kwitegura amatora ateganyijwe mu Ukwakira 2025.

 

Byabaye ku wa 01 Kanama 2025 bibera mu gace ka Dobra mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyo mu Burayi bwo Hagati.

Babis yari yahuye n’abo mu ishyaka rye rya ANO, bategura uko bazitwara mu matora y’abagize Inteko Ishinga Ametegeko ateganyijwe mu Ukwakira 2025.

Umuvugizi wa ANO, Martin Vodicka, yavuze ko umuntu yaturutse inyuma Babis, amukubita inkoni y’icyuma mu mutwe.

Polisi y’iki gihugu yatagaje ko uwakoze ibyo yatawe muri yombi. Icyakora ntabwo haratangazwa icyabimuteye.

Nyuma yo kujyanwa mu bitaro agasuzumwa, yanjyanywe mu rugo ubwo yari atangiye gutora agatege.

Abinyujije kuri X yagize Babis yagize ati “Mwakoze cyane ku bufasha bwanyu. Nizeye ko nza kumera neza. Ntegereje ibizava mu isesengura ry’ibizamini natanze. Abaganga bantegetse ko ngomba kuruhuka.”

Umuyobozi Wungirije wa ANO, Alena Schillerova, yavuze ko iryo sanganya ryateguwe n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi.

Yabashinje gukwirakwiza imvugo z’urwango, ibyanatumye Babis agirirwa nabi. Ati “Izi ni ingaruka z’ubukangurambaga bushingiye ku bwoba n’amacakubiri.”

Andrej Babis yabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Tchèque kuva mu 2017 kugeza mu 2021. Yakunze kumvikana ko adashyigikiye ibyo kohereza intwaro muri Ukraine, ahubwo intambara igomba gukemurwa hisunzwe dipolomasi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments