Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOAPR FC yageze muri ½ cya CECAFA Kagame Cup

APR FC yageze muri ½ cya CECAFA Kagame Cup

APR FC yanganyije na KMC FC igitego 1-1 mu mukino usoza iyo mu Itsinda B rya CECAFA Kagame Cup 2025, ikomeza muri ½ cy’iri rushanwa riri kubera muri Tanzania iri ku mwanya wa mbere.

 

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda, yakinnye uyu mukino idafite Djibril Ouattara urwaye ndetse na Dauda Yussif Seidu wari ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Muri uyu mukino, abarimo Memel Raouf Dao, William Togui Mel, Hakim Kiwanuka na Lamine Bah, bose babonye amahirwe yashoboraga guhesha APR gufungura amazamu hakiri kare, ariko ntibayabyaza umusaruro.

Byasabye gutegereza umunota wa 40, APR FC ibona igitego cyatsinzwe na Niyigena Clément ku mupira yateye yigaramye nyuma y’ikosa ryahanwe na Bugingo Hakim.

Mu gihe APR FC yari ikiri mu byishimo, KMC yabonye amahirwe ihita iyabyaza umusaruro ku munota wa 44, ku gitego cyinjijwe na Eric Mwijage Edison ubwo Nshimiyimana Yunussu yari akuyeho umupira nabi.

APR FC yagize amanota arindwi izigamye ibitego bine, yahise ibona itike ya ½ ndetse yazamukanye na KMC yagize amanota arindwi n’ibitego bibiri, iba ikipe imwe yabaye iya kabiri yitwaye neza kurusha izindi.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izategereza ku wa Gatatu kugira ngo imenye ikipe izahura na yo muri ½, izava hagati y’amakipe ane yo mu Itsinda C kuko yose anganya amanota abiri.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda warangiye Mlandege FC yatsinze Bumamuru FC ibitego 3-0.

Imikino ya ½ izakinwa ku wa Gatanu aho KMC izahura na Singida Black Stars yabaye iya mbere mu Itsinda A.

Niyigena Clément yishimira igitego yatsindiye APR FC

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments