Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROAriel Wayz na Babo bageze mu kigo ngororamuco cy’i Huye

Ariel Wayz na Babo bageze mu kigo ngororamuco cy’i Huye

Ariel Wayz n’abandi bari bamaze iminsi bafunganywe nyuma yo gutabwa muri yombi barengeje amasaha yemewe yo kuba bari mu kabari bagapimwa ibiyobyabwenge ndetse bakabibasangamo, kuri ubu bamaze kugezwa mu kigo ngororamuco cy’i Huye.

 

Amakuru IGIHE ikura ku muntu wo mu muryango w’umwe mu bagiye kugororanwa na Ariel Wayz i Huye wanabasuye, yaduhamirije ko uyh muhanzi, Babo ndetse n’abo bari kumwe bageze muri iki kigo kuri uyu wa 17 Nzeri 2025.

Mu minsi ishize Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko aba batawe muri yombi nyuma bagapimwa bagasanga mu mubiri wabo bafitemo ibiyobyabwenge.

Aba bahanzi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2025 barengeje amasaha y’akabari ubundi baza no gupimwa ibiyobyabwenge ari na byo bakurikiranyweho gukoresha.

Ibi byagize ingaruka ku rugendo Ariel Wayz yari ari kwitegura gukorera muri Kenya aho yari afite ibikorwa bya muzika birimo kuhakorera indirimbo kuko byari byitezwe ko tariki 6 Nzeri 2025 yagombaga kuba yagiye ariko birangira bitabaye.

Ariel Wayz uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi atawe muri yombi nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire na Universal Music Group East Africa, ndetse mu byari bimujyanye muri Kenya hakabamo gutangira imwe mu mishinga bafitanye.

Babo we utari ukibarizwa cyane mu muziki dore ko yari aherutse kwemeza ko yagiye mu byo gutegura ibitaramo, yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo Lose you yakoranye na Ariel Wayz, Turn up yakoranye na Urban Boys, Go low yakoranye na The Ben na Yogati yakoranye na Bruce Melodie.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments