Thursday, November 20, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOArisenal yasheshe amasezerano n'Urwanda, Yitwaga Visit Rwanda.

Arisenal yasheshe amasezerano n’Urwanda, Yitwaga Visit Rwanda.

U Rwanda rwarangije amasezerano yari amaze imyaka irindwi yo kwishyura ikipe ya Arsenal FC yo muri shampiyona y’Ubwongereza nayo ikamamaza ikirango cya Visit Rwanda.

Itangazo ry’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, Rwanda Development Board (RDB), rivuga ko iki kigo na Arsenal “bumvikanye kurangiza ubufatanye bwabo iyi sizeni nirangira”.

Aya masezerano yatangiye mu 2018 ari ay’imyaka itatu, yongerewe mu 2021, ubu akaba yari arangije igihe cyayo, u Rwanda ruhitamo kutayongera.

Nk’uko biri mu igenzuramari rya 2023-24 ryakorewe Arsenal, iyi kipe yahawe miliyoni 13.4 z’amadorali ya Amerika (ni hafi miliyari 20 Frw) ku mwaka muri aya masezerano yo kwamamaza Visit Rwanda.

 

  1. Mu byumweru bishize hatangajwe amakuru ko impande zombi ziri mu biganiro byo kureba niba aya masezerano yakongerwa cyangwa yahagarikwa.

 

Muri iki cyemezo RDB yatangaje uyu munsi, ivuga ko igamije “kwagura mu yandi masoko mashya” mu kiciro “gikurikiyeho” cy’intego zayo zo guteza imbere ubukerarugendo.

 

U Rwanda ruvuga ko aya masezerano na Arsenal amaze “sizeni umunani” z’imikino yatumye abasura iki gihugu bagera kuri miliyoni 1.3 mu mwaka ushize.

 

Mu bikorwa bamazemo igihe, bamwe mu bafana ba Arsenal basabye inama y’ubutegetsi y’iyi kipe gushyira “inyungu ku ruhande” ntiyongera amasezerano na RDB.Itangazo rya RDB risubiramo umukuru w’iki kigo Jean-Guy Afrika agira ati: “Dutewe ishema n’icyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka myinshi y’ubufatanye”.

 

Risubiramo kandi Richard Garlick, umukuru wa Arsenal, avuga ko bafashije u Rwanda kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo kw’isi kandi bishimira ibyo ubu bufatanye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments