Kalisa Adolphe uzwi nka ‘Camarade’ ukurikiranyweho kunyereza amafaranga angana n’ibihumbi 21$, yagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, rutangira mu mpaka zishingiye ku nzitizi zatanzwe n’Umunyamategeko wa Kalisa zirebana n’iburabubasha ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.
Yavuze ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), riri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, bivuze ko riri mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko ikirego kitakwakirwa kuko bitari mu bubasha bw’urukiko.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko iyo nzitizi itahabwa agaciro ku mpamvu ebyiri zirimo kuba uregwa atuye mu Murenge wa Kimironko, kandi uri mu ifasi y’uru Rukiko, ndetse bitaremezwa ko byakorewe gusa mu nyubako ya FERWAFA.
Umushinjacyaha yatanze urugero ku mafaranga yagombaga gutunga Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ muri Nigeria, aho uregwa yatangiye kuyakoresha ari muri icyo gihugu.
Yavuze ko mu gihe aho yakoreye ibyaha hataramenyekana, aho atuye ho hatagibwaho impaka kandi hari mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.
Urukiko rwibukije ko urugo rwa Kalisa Adolphe rwasatswe hasangwa imashini y’akazi, inyandiko za FERWAFA n’imipira yo gukina.
Me Bizimana Emmanuel yavuze ko inyandiko mpimbano ari fagitire Kalisa yajyanye mu Ishami rishinzwe Imari muri FERWAFA agamije gutwara amafaranga. Bisobanuye ko yabikoze ari mu nshingano.
Agaragaza ko FERWAFA ari yo yatanze amafaranga, akaba ari yo yakiriye inyandiko mpimbano, bityo ko ikirego cy’ubushinjacyaja kidakwiye kwakirwa kuko kiri mu bubasha bw’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Urukiko rwategetse ko iyo nzitizi izasuzumirwa hamwe n’impamvu zikomeye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, bityo urubanza rugomba gukomeza.
Kalisa Adolphe akekwaho kunyereza arenga ibihumbi 21$
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Kalisa Adolphe akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’urugendo Amavubi yagiriye muri Nigeria umwaka ushize.
Icyo gihe Amavubi yacumbitse muri Ibom Hotel & Golf Resort iri mu mujyi wa Uyo, aho FERWAFA yari yatanze arenga ibihumbi 43$ yagombaga gutunga ikipe muri urwo rugendo.
Ubwo bagarukaga i Kigali, ngo Kalisa Adolphe yamenyesheje FERWAFA ko amafaranga yose yari yakoreshejwe.
Ayo mafaranga 43.621$ yoherejwe kuri konti ebyiri zirimo iya FERWAFA n’iya Kalisa Adolphe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko byaje kugaragara ko mu kugaruka yatanze fagitire yishyuwe hoteli ingana na 40.000$, ariko nyuma yavuze ko hishyuwe 26.000$.
Buvuga ko amafaranga yandi Kalisa avuga ko yakoresheje atagaragaza uko yakoreshejwe. Ubushinjacyaha bukavuga ko bumukurikiranyeho amafaranga 21.381$ atagaragazwa uburyo yakoreshejwe.
Hari andi mafaranga yari akurikiranyweho, ayo ikipe yagombaga gukoresha muri uyu mwaka wa 2025.
Ubushinjacyaha buvuga ko ingendo Amavubi yari ateganyirijwe muri uyu mwaka mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Kalisa yari yasabye amafaranga arenga akenewe.
Nko ku rugendo rwo muri Kanama 2025, yari yatanze inyandiko z’ingengo y’imari izakoreshwa muri hoteli ingana na 56.320$, ariko hoteli yo yavuze ko yari yasabye gusa 26.000$.
Mu gihe urwo muri Afurika y’Epfo hari hagaragajwe ko hoteli yo muri Afurika y’Epfo aho u Rwanda rwakiriwe na Zimbabwe yari yaciye 35.000$ ariko ngo Niyitanga Desire wagiyeyo yavuze ko basanze bitari ukuri.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Kalisa Adolphe afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko iperereza rigikomeje.
Yavuze ko hari impamvu zikomeye zirimo inyandiko mvugo za Kalisa Adolphe wiyemerera ko yahawe 43.000$.
Avuga ko harimo amafaranga yishyuye mu ntoki andi akayishyurwa kuri Visa card ariko ntagaragaze uko yayishyuye mu ntoki.
Ubushinjacyaha buvuga ko yavuze ko yayahaye uwitwa FIFA Agent ngo amwishyurire hoteli hakibazwa uko yaba yarasabye undi kumwishyurira kandi na we yari ari kuri hoteli.
Ubushinjacyaha buvuga ko inyandiko mpimbano Kalisa aregwa zishingiye kuri fagitire zishyuza yajyanye muri FERWAFA kandi byagaragaye ko ari inyandiko mpimbano.
Kalisa Adolphe yavuze ko inyandiko zose yatanze zishyuza yabaga yazihawe na Kenani wari FIFA Agent wafashaga ikipe y’igihugu ubwo bari muri Nigeria.
Yavuze ko yari yizeye ibyo yabwirwaga na Kenani kuko yabonaga ari umuntu wo kwizerwa.
Kalisa yasobanuriye urukiko ko atigeze atekereza ko uwo mugabo yamubeshyaga kuko yagombaga gukomeza gusigasira impamyabushobozi ye bityo ko atigeze akeka ko yakoresha inyandiko mpimbano.
Yasobanuye ko uwo mu-Agent wa FIFA atishyuwe na FERWAFA ahubwo ko yivuganiraga na hoteli ariko ko ubusanzwe haba hagomba kurebwa ubifitiye impamyabumenyi ya FIFA.
Kalisa Adolphe yahakanye ibyaha byose aregwa asaba ko yafungurwa by’agateganyo kuko byamufasha gutanga umucyo ku byo aregwa.
Kalisa Adolphe kandi mu ibazwa rye yemeye ko amafaranga yateje ikibazo yakwemera kuyishyura we akazikurikiranira uwo yayahaye (Agent wa FIFA).
Me Bizimana Emmanuel yavuze ko uwo yunganira yakurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye abona zituma akurikiranwaho icyaha. Hari ukuba ihame ari uko umuntu akurikiranwa adafunzwe byafasha Kalisa Adolphe kugaragaza ukuri kose ari hanze no kuba afite uburwayi.
Yavuze kandi ko Kalisa yemera gutanga ingwate ifite agaciro gakubye inshuro zirenze enye ikiburanwa, ndetse n’umwishingizi wemera kumwishingira witwa Kalisa Jules Cesar.
Ubushinjacyaha bwo bwakomeje gushimangira ko bufite impungenge ko aramutse afunguwe yabangamira iperereza.
Urukiko rwapfundikiwe, icyemezo kikazasomwa ku wa 29 Nzeri 2025 Saa Tatu n’Igice.