Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure, RSA, cyinjiye mu mikoranire n’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gifasha za guverinoma gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza muri Afurika (African Risk Capacity Agency: ARC), hagamijwe guhangana n’ingaruka z’ibiza hisunzwe amashusho ya satelite.
Ubu bufatanye burimo ko RSA izajya iha ARC amakuru asesenguye, iki kigo cya AU kikayifashisha mu guhangana n’ibiza mu bihugu bya Afurika.
RSA na ARC bizajya bifatanya mu guhanahana amakuru hifashishijwe satelite, amakuru atanzwe yifashijwe mu gusuzuma ibyago n’ingaruka Afurika ishobora kugira bitewe n’ibiza.
Nko mu buhinzi hari ubwo hajyaga gutangwa indishyi ku byangijwe byishingiwe, abantu bakaba bakwibeshya cyangwa hakagira ibitabonwa, bityo umuntu ntashumbushwe uko bikwiriye.
Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RSA, George Kwizera, yavuze ko bazajya bafasha ARC mu gutanga ibimenyetso mu gihe habaye ibiza ndetse u Rwanda rufatanye na ARC mu guhangana n’ibiza byabayeho.
Ati “Ayo makuru ni yo ashobora kwifashishwa kugira ’igihugu kibe cyashobora gufata ubwishingizi. Niba tuvuze ngo igihugu gifashe ubwishingizi, ese haragenderwa ku bihe bimenyetso kugira ngo harebwe ingaruka zatewe n’ibyo biza.”
Kuva yatangira ARC imaze kwishyura hafi miliyoni 242$ ku bihugu byiganje muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba biba byahuye n’ibiza bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa ARC, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko bakenera amakuru ya nyayo kugira ngo bafashe ibihugu kwirinda ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo.
Bahisemo gukorana na RSA kuko babonye ko iri mu bigo bifite ubushobozi bwo gutanga amakuru yizewe.
Ati “Ni ukugira ngo dufashe igihugu cyacu ariko tunafasha ibindi bya Afurika bitaragera kuri iki kigo nk’iki. Bizadufasha no gushakira hamwe amafaranga kuko ni ibintu bisaba ubushobozi butandukanye harimo n’ubumenyi.”
Dr. Ngabitinze yavuze ko basanzwe bafite uburyo bwifashisha satelite ariko kuko ikirere gihinduka umunsi ku wundi bigasaba ubumenyi bugezweho.
Ni yo mpamvu babonye RSA nk’ikigo cyabafasha kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho, bagafasha ibihugu byinshi bya Afurika.
U Rwanda rumaze imyaka hafi 13 ruri muri ARC ariko ntabwo rurabasha kubona ku mafaranga iki kigo gitanga, kuko rutari rwakanogeje amabwiriza asabwa kugira ngo ruyahabwe.
Inshuro nyinshi byarageragejwe ariko ntihabashe kuboneka amakuru ahagije ajyanye ahambaye y’ikoranabuhanga ajyanye n’isanzure.
Dr Ngabitsinze ati “Ni yo mpamvu twisunze RSA. Ifite ikoranabuhanga riri hejuru cyane mu bijyanye na satelite. Bizatuma dukemura ibibazo biri muri iyo ‘model’ irangire vuba u Rwanda ruhabwe amafaranga.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, yavuze ko bakunze guhura n’ibiza bitandukanye byaba iby’imvura n’izuba, ariko ugasanga ibyangijwe ntibibazwe neza.
Ati “Ayo mashusho y’ibyogajuru ni yo azajya adufasha kubara ibyangijwe n’ibiza tunabihereho dushumbusha abahuye n’ingaruka z’ibiza. Twakoreshaga uburyo busanzwe bwo kubara umuntu akaba yakwibeshya ndetse bigatwara igihe kinini. Bizajya bihita bigaragara binatange imibare ya nyacyo twihutishe gahunda yo gushumbusha uwagize ikibazo.”
ARC ni na yo yafashije u Rwanda guteza imbere gahunda izwi nka Gahunda y’Igihugu yo kwishingira ubuhinzi n’ubworozi (NAIS) izwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”,
Mu mwaka wa 2023/2024, Leta y’u Rwanda igarazagaza ko yashoye hafi miliyari 1,7 Frw mu gutuma NAIS igera ku ntego zayo, ndetse muri NST2 u Rwanda ruzashora miliyoni 25$ mu guteza imbere gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.



