Abangavu n’ingimbi bo muri Australia bakoresha Instagram, Facebook na Threads barimo kubwirwa ko konti zabo zigiye gufungwa hashingiwe ku itegeko rihagarika imbuga nkoranyamaga
bafite munsi y’imyaka 16
Mu bice bitandukanye ku isi hari impaka zikomeye ku kigero cy’imyaka umwana akwiye kwemererwa kujya ku mbuga nkoranyambaga. Australia yo yafashe ingamba.
Sosiyeti ya Meta, ari na yo nyiri izo mbuga eshatu, yatangaje ko yatangiye gutanga ubutumwa ku bakoresha izo mbuga yemeza ko bafite hagati y’imyaka 13 na 15, ibinyujije mu butumwa bugufi, email no mu butumwa bwo muri porogaramu, ibamenyesha ko konti zabo zizatangira gufungwa kuva ku itariki ya 4 Ukuboza (12).
Itegeko rya Australia rivuga ko ihagarikwa ry’izo mbuga rizatangira ku wa 10 Ukuboza, rikazagira ingaruka ku mbuga zitandukanye zirimo TikTok, YouTube, X, Reddit n’izindi.
Minisitiri w’Intebe Anthony Albanese yavuze ko iri hagarikwa ari icyemezo batekerejeho bakaba bagamije “gufasha abana kuguma ari abana” mu gihe cyabo.


