Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi b’umutwe wa Shikito ubarizwa muri Wazalendo, yasize abantu babiri bahasize ubuzima abandi batanu barakomereka, mu mujyi wa Kamituga uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru atangwa n’abagize sosiyete sivile muri Kamituga avuga ko amahoro yatangiye kugaruka mu gitondo cyo ku wa 11 Ukwakira 2025, nyuma y’uko amasasu aheruka kumvikana ku mugoroba wo ku wa 10 Ukwakira mu gice cyo mu majyepfo y’uwo mujyi.
Jean Pierre Le Mwanda, umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile muri Kamituga, yavuze ko ibintu ubu imeze neza, ariko ashimangira ko “abaguye muri iyo mirwano ari babiri, umwe mu ngabo za FARDC n’umuyobozi wa Polisi muri uyu mujyi, mu gihe abantu batanu b’abasivili bakomeretse.”
Ku munsi wabanje, ingabo za Leta zari zarasanye n’abarwanyi ba Wazalendo, biteza imfu ndetse no kwibasira amaduka y’abaturage, aho ibicuruzwa byinshi byasahuwe.
Undi muturage wo muri Kamituga wabonye ibyabaye yavuze ko amasasu yongeye kumvikana ku mugoroba wo ku wa 10 Ukwakira, mu gice cyo mu majyepfo y’umujyi hafi y’inzu y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije (ICCN), ubwo abarwanyi ba Wazalendo basubiraga mu mujyi.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kamituga bwemeje uwo mubare w’abapfuye n’abakomeretse, nk’uko byatangajwe n’inama y’umutekano iyobowe na Meya Alexandre Bundya Mpila.
Nk’uko biri mu itangazo ry’inama y’umutekano, abayobozi b’uwo mujyi bakoze urugendo rwo “guhumuriza abaturage” mu bice byibasiwe n’imvururu.
Ubu bushyamirane hagati ya FARDC na Wazalendo bwatangiye ku mugoroba wo ku wa 9 Ukwakira, ubwo umwe mu barwanyi ba Wazalendo yarasaga umusirikare wa FARDC.
Nyuma y’aho, abaturage bajyanye umurambo w’uwishwe mu mihanda barigaragambya, basaba ko abarwanyi ba Wazalendo bava muri ako gace.


