Komiseri wa Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Adam Silver, yatangaje ko bari gutekereza uburyo irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryazajya rikinwa n’amakipe 12 adahinduka mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi.
Uyu muyobozi yabigarutseho mu nama yiswe Bloomberg Philanthropies Global Forum yabereye i New York, yavuze ko Afurika ari ahantu hataragera ishoramari rikomeye mu mikino nk’uko bimeze ku yindi migabane, ariko ko hari amahirwe akomeye yo kuhateza imbere by’umwihariko muri Basketball.
Mu busanzwe BAL ikinwa n’amakipe menshi ariko imikino ya nyuma igahuza 12 yitwaye neza. Kuri iyi nshuro, NBA irashaka ko habaho amakipe azaba ahoraho (permanent franchises), aho kuba ahinduka buri mwaka bitewe n’amakipe yatsinze muri shampiyona z’imbere mu gihugu.
Iyi gahunda kandi yitezweho gukomeza gufasha Basketball gushinga imizi muri Afurika, aho mu myaka ishize hari gahunda zafashije kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanyafurika bageze no muri NBA, nka ‘Basketball Without Borders’ yagaragaje abakinnyi bakomeye nka Pascal Siakam na Joel Embiid. Ni mu gihe uyu mwaka Umunya-Sudani y’Epfo, Khaman Maluach, yatoranyijwe na Phoenix Suns.
Mu nshuro eshanu BAL imaze gukinwa, imikino ya nyuma yabereye i Kigali mu nshuro enye. Ni mu gihe Patriots BBC, REG BBC na APR BBC arizo zimaze guserukira u Rwanda, aho mu irushanwa riheruka Ikipe y’Ingabo yegukanye umwanya wa gatatu.


