Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwadabagije ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, burigira nk’ishami ry’igisirikare cy’igihugu nyuma yo kuryinjiza mu mutwe w’Inkeragutabara, bukariha ibikoresho, ibiribwa n’umushahara.
Imitwe igize Wazalendo igenzura uduce twinshi mu burasirazuba bwa RDC, tumwe muri two dukungahaye ku mutungo kamere urimo amabuye agaciro. Isoresha abaturage binyuranyije n’amategeko, ikirara mu masambu yabo, igacanisha amakara mu biti bya pariki z’igihugu, ibindi ikabitunganyamo imbaho.
Tariki ya 2 Nzeri 2025, abarwanyi ba Wazalendo bakorera muri Uvira, cyane cyane abayoborwa na John Makanaki na William Yakutumba, biraye mu mihanda, barayifunga, bahagarika n’ibikorwa by’abaturage bose. Icyo gihe basabaga ko ofisiye mukuru mu ngabo za RDC, Brig Gen Olivier Gasita, ava muri uyu mujyi.
Imyigaragambyo ya Wazalendo yatumye mu cyumweru gishize Perezida Félix Tshisekedi yohereza intumwa muri Uvira, zari ziyobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani Lukoo, kugira ngo zihoshe umwuka mubi watutumbye hagati y’ingabo za Leta n’iri huriro.
Ariko nk’uko Umunyarwanda yabivuze kera, “Bahawe Butamwa, biyongeza Ngenda”. Ubwo Minisitiri Shabani na bagenzi be bari mu mujyi wa Uvira, Wazalendo bamushyikirije inyandiko ikubiyemo ibyifuzo byabo kugira ngo azabigeze kuri Perezida Tshisekedi.
Wazalendo bifuza abaturage batuye mu bice bigenzurwa na AFC/M23 nka Bukavu batagera mu mujyi wa Uvira kandi ko abayobozi bashyizweho na Leta ya RDC bagomba gutura muri Uvira, aho kwihisha mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.
Bagaragaje ko ku mupaka wa RDC n’u Burundi, ku ruhande rwa Uvira, hashobora gucengera umwanzi mu gihe hakorera ingabo za Leta yabo n’iz’u Burundi gusa, bityo ko kugira ngo bamukumire, bakwiye kwemererwa kuhohereza abarwanyi babo.
Kuri Wazalendo, kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare ntibihagije, kuko basaba kongerwa mu biganiro by’amahoro bibera i Doha muri Qatar. Ubusanzwe ibi biganiro byatangiye muri Werurwe 2025, bihuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23.
Iri huriro rishyigikiwe na Leta ya RDC risaba ko muri Guverinoma yo ku rwego rw’igihugu, iyo ku rwego rw’intara no mu zindi nzego z’igihugu hajyamo abarihagararira kandi ko hakwiye kujyaho umujyanama mukuru ushinzwe gukurikirana ibibazo byaryo.
Mu gihe Perezida Tshisekedi atarasubiza ibyifuzo bya Wazalendo, umujyanama we yagaragaje ko bikwiye kunyuzwa mu mutwe w’Inkeragutabara usanzwe uyoborwa na Lt Gen Padiri Bulenda David.
Wazalendo ntibagaragaje icyo bazakora mu gihe ibyifuzo byabo bitasubizwa, ariko bica amarenga ko umubano wabo n’ingabo za RDC ushobora kuzamba kurushaho kuko na mbere y’imyigaragambyo isaba Brig Gen Gasita kuva muri Uvira, impande zombi zanyuzagamo zikarasana.
